Umupolisi w’umwofisiye yanyweye inzoga agera aho arenza urugero ziramutamaza, ku buryo inzoga zamukoresheje akarimurori abantu barumirwa, yivuruguta mu byondo yabuze ubugenda kandi akiri mu myambaro y’akazi.

Umwofisiye wo muri Polisi inzoga zamukoresheje akarimurori

Uyu mupolisi w’ umwofisiye ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yanyweye inzoga yitwa Ogogoro maze arasinda bikabije ku buryo ibyo zamukoreye byatumye abantu bamushungera kakahava, abandi bagafata amafoto bitewe n’ibyo inzoga zamukoreshaga, maze amafoto bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakomeza kwibaza byinshi ku myitwarire igayitse y’uyu mu polisi.

Umwofisiye wo muri Polisi inzoga zamukoresheje akarimurori

Abaturage benshi bo mu gihugu cya Nigeria ntibiyumvisha ukuntu umupolisi w’ umwofisiye utatangajwe amazina ye yanyoye inzoga zamukoresheje akarimurori, zikamurenga kugeza aho yivuruguta hasi mu byondo kugeza n’aho yinyarira, byose kubera intege nke yatewe no kunywa inzoga y’ inkorano yitwa Ogogoro akarenza urugero, bakibaza impamvu y’ibi kandi yagakwiriye kuba ari we ntangarugero kuri rubanda.

Umwofisiye wo muri Polisi inzoga zamukoresheje akarimurori

Uyu mupolisi w’ Umwofisiye yitesheje agaciro ku manywa y’ihangu imbere y’abaturage kandi aribo ashinzwe kuyobora no kubera intagarugero, yananiwe kwihanganira kutanywa inzoga mu rugero kandi noneho ari no mu myambaro y’akazi, ibintu byatangaje benshi mu babonye aya mafoto.

Umwofisiye wo muri Polisi inzoga zamukoresheje akarimurori

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU