Umugabo witwa Kadir Demirel ukora akazi ko kogosha imisatsi y’abantu akomeje gutangaza imbaga nyamwinshi bitewe n’uburyo akoresha ikibatsi cy’Umuriro ugurumana mu kogosha abakiriya be.

Umwogoshi witwa Kadir Demirel akomeje gutangaza benshi bitewe n'uburyo yogosha abantu akoresheje umuriro ugurumana
Umwogoshi witwa Kadir Demirel akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yogosha abantu akoresheje umuriro ugurumana

Demirel w’Imyaka 39, akorera mu gace Kapsalon Istanbul ho mu gihugu cya Holland, akaba amaze kuba ikimenyabose bitewe n’agashya akoresha mu kogosha abantu yifashishije Umuriro ugurumana.

Demirel aganira n’ikinyamakuru Dailymail, yavuze ko ubu buryo bwizewe kandi ngo abakiriya be babukunda cyane kuko bubafasha kurwanya imyanda mu mutwe cyane cyane nk’Imvuvu.

Yagize ati “Abakiriya banjye ntago baterwa ubwoba n’umuriro, baranyizera kandi ntanubwo biryana. Mfite abakiriya benshi tumaranye hafi Imyaka irenga 8 arinjye ubogosha nkoresheje ubu buryo.”

Abakiriya be ngo bakunda ubu buryo, kuko bitaryana
Abakiriya be ngo bakunda ubu buryo, kuko bitaryana

Ubu buryo bwo kogosha abantu akoresheje Umuriro ugurumana yavuze ko yabwigiye mu mahugurwa yigeze kujyamo mu gihugu cya Turikiya.

Kadir Demirel yasoje agira ati “Nishimira akazi nkora kuko karatandukanye cyane, Ndetse rimwe na rimwe njya nigisha abogoshi bagenzi banjye uburyo bazajya bakoresha Umuriro ugurumana mu kwita ku bakiriya babo neza.”

Demirel w'Imyaka 39 avuga ko ubu buryo burwanya Imvuvu
Demirel w’Imyaka 39 avuga ko ubu buryo burwanya Imvuvu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU