Umunyamakuru akaba n’Umuhanzi uririmba injyana ya Afrobeat, Uncle Austin yerekanye umwihariko mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 cyabereye mu karere ka Gicumbi kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018.

Muri uyu mwaka, Iri rushanwa rihatanyemo Abahanzi bakurikira: Christopher, Bruce Melody, Mico The Best, Khalfan, Jay C, Queen Cha, Young Grace, Just Family, Active na Uncle Austin.

Mu gitaramo cya mbere cyabereye I Gicumbi, Uncle Austin wari umaze iminsi arwaye bikomeye yerekanye ibitaracyekwaga na benshi, nyuma yo kuririmba indirimbo ze Live neza, mu buryo bwumvikanisha neza uko yakozwe muri studio.

Uyu muhanzi mbere yuko iki gitaramo gitangira, yari yaratangaje ko yafashwe n’uburwayi bwo gusarara bikomeye k’uburyo kuvuga ngo byari ingorabahizi, ndetse benshi bari baziko uyu muhanzi ukunzwe kuri “Kiss FM” atazabasha kwitabira iki gitaramo.

Mbere yuko iki gitaramo kiba, Austin yari arembye bikomeye k'uburyo atabashaga kuvuga
Mbere yuko iki gitaramo kiba, Austin yari arembye bikomeye k’uburyo atabashaga kuvuga

Muri iki gitaramo, Uncle Austin yaririmbye indirimbo zirimo “Ibihe byose,” Everything yakoranye na Meddy ndetse n’agace gato k’indirimbo “Bagupfusha ubusa.”

Tubibutse ko Umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma azahembwa miliyoni 20, Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni ahabwe miliyoni 15. Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].

Igitaramo cya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Nyuma y’igitaramo cya kabiri hazajya hacamo ibyumweru bibiri hagati ya kimwe n’ikindi. Muri icyo gihe abahanzi bazajya bahabwa umwanya wo kujya gusura abafana mu bindi bice bitandukanye by’igihugu babasaba kubashyigikira mu irushanwa ndetse banabashe kubabona.

Uncle Austin ni ubwambere yitabiriye Guma Guma
Uncle Austin ni ubwambere yitabiriye Guma Guma
Uncle Austin ari mu bahanzi batatu (3) bitwaye neza i Gicumbi
Uncle Austin ari mu bahanzi batatu (3) bitwaye neza i Gicumbi
Mu karere ka Gicumbi hari umubare nyamwinshi w'abakunzi b'umuziki biganjemo urubyiruko
Mu karere ka Gicumbi hari umubare nyamwinshi w’abakunzi b’umuziki biganjemo urubyiruko
Abana bato banyutse umuziki biratinda
Abana bato banyutse umuziki biratinda
Inkumi zo mu mujyi zari zabukereye
Inkumi zo mu mujyi zari zabukereye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU