Itsinda rya Urban Boyz riherutse gushinga Studio yabo yitwa “Urban Record.” kuri ubu bagiye gutangiza irushanwa ryo gushakisha abahanzi b’abanyempano bazajya bafashwa na Urban Record Label.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abagize iri tsinda {Nizzo Kaboss na Humble Jizzo} batangaje ko abahanzi biyumvamo impano yo kuririmba bahawe ikaze muri iri rushanwa, kuko bizababera amarembo yo kugera kure mu muziki.

Urban Record igiye gutangiza irushanwa ryo gushaka abahanzi b'abanyempano
Urban Record igiye gutangiza irushanwa ryo gushaka abahanzi b’abanyempano

Iri rushanwa rizatangira Tariki ya 14 Gicurasi risozwe Tariki ya 30 Gicurasi 2018, uwifuza guhatana agomba kuba yujuje ibi bikurikira; Kuzaza yitwaje ibihumbi 20,000RWF, Kuba afite impano yo kuririmba, Kuba afite ibimuranga, kuba azi gusoma no kwandika ndetse no kuba ari umunyarwanda/kazi.

Uwa mbere uzatsinda muri iri rushanwa, azabona amahirwe yo gukorana na “Urban Record Label” mu gihe kingana n’umwaka wose, Uwa kabiri akorerwe indirimbo ebyiri, uwa Gatatu akorerwe indirimbo imwe muri Urban Record.

Producer Hollybeat niwe ubarizwa muri Urban Record
Producer Hollybeat niwe ubarizwa muri Urban Record
Itangazo rikangurira abahanzi bafite impano kwiyandikisha muri iri rushanwa
Itangazo rikangurira abahanzi bafite impano kwiyandikisha muri iri rushanwa

Kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku cyicaro cya Urban Record Label giherereye I Nyamirambo, hafi y’amashuli ya Kivugiza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU