Itsinda rya Urban Boyz, nyuma yo gushinga Studio izajya ibafasha mu muziki wabo ndetse n’abandi bahanzi bose muri rusange, ubu bateguye Irushanwa rizafasha abahanzi bakizamuka gutera imbere.

Mu kiganiro Humble Jizzo ubarizwa muri Urban Boyz yagiranye n’ikinyamakuru Touchrwanda.com, yasobanuye byinshi kumva n’imvano yano marushanwa ari gutegurwa mu minsi mike irimbere.

Iri rushanwa rizahemba uwabaye uwambere igihembo cyo ku mukorera Alubum mu gihe kingana n’umwaka wose, uwakabiri agahembwa gukorerwa indirimbo ebyeri ndetse n’uwa gatatu agahembwa gukorerwa indirimbo imwe, yavuze ko intero yabo nyamkuru ari uguteza umuziki nyarwanda imbere no gufasha abahanzi bakizamuka.

Twamubajije icyo bisaba kugirango umuhanzi ubyifuza azemererwe kujyamo, maze avuga ko kujyamo bisaba gutanga amafaranga angana n’ibihumbi 20,000 frw gusa; aho ugutangira kwandika ari taliki ya 14-27/ 05 .

Impamvu nyamukuru yabateye gushyiraho uko gutanga amafaranga, kwari ukugirango bace akavuyo k’abahanzi benshi bari kuza bavuga ko nabo bashaka kwinjira mu marushanwa, gusa bikaba bishatse kuvuga ko umuhanzi uzabasha kubona 20,000 frw ari intambwe ya mbere azaba itewe nawe, kugirango nawe abone ubufasha bwo kuzafashwa.

Aya marushanwa kandi azaba ayobowe n’inararibonye kubijyanye n’umuziki, bakaba aribo bazafasha mu guhitamo umuhanzi wahize abandi muri aya marushanwa.

Ku bijyanye no gusobanukirwa byimbitse, Touchrwanda.com twabazaniye itangazo uko ryakabaye kugirango abantu barusheho gusobanukirwa cyane.

Kugeza ubu ino Studio ya Urban Record iherereye Inyamirambo; ahazwi nka Kivugiza, ubu yatangiye gukora aho hari ibikorwa byinshi byatangiye gukorerwamo by’abahanzi bakomeye nka Bull Dogg, Bruce Melody… .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU