Umuraperi Mukadaff ukomeje kwerekana imbaraga zihambaye muri Hip Hop nyarwanda yiyunze kuri Bertrand {Bulldog} maze bakorana indirimbo yitwa “Two In One” izasohokana n’amashusho yayo mu minsi iri imbere.

Daff na Bulldog barimo gukorana indirimbo yitwa 2 in 1
Daff na Bulldog barimo gukorana indirimbo yitwa 2 in 1

Mukaddaf ni umwe mu baraperi bakomeje gutera benshi ubwoba bitewe n’Imbaraga yazanye Mu muziki, akaba amaze gukundwa mu ndirimbo nka Agakote, Iyo Urenze Uba Urenze, Crazy, n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Uyu musore yiyunze kuri BullDog{nawe uri mu bikomerezwa muri Hip Hop nyarwanda} maze bakorana indirimbo yitwa “Two In One” bazamurikira abanyarwanda mu minsi iri imbere.

Agace kamwe k’Amashusho y’iyi ndirimbo bagayafatiye ku mazi, hakaba higanjemo n’abakobwa baba birekuye bazunguriza Ikibuno ku bahungu.

Mukadaff ari mu baraperi bakomeje kwerekana imbaraga mu muziki
Mukadaff ari mu baraperi bakomeje kwerekana imbaraga mu muziki
Bulldog arimo gufasha Mukadaff mu rugendo rwe rwa Muzika
Bulldog arimo gufasha Mukadaff mu rugendo rwe rwa Muzika
Mu mashusho yiyi ndirimbo, higanjemo abakobwa baba barikuye imbere y'abasore
Mu mashusho yiyi ndirimbo, higanjemo abakobwa baba barikuye imbere y’abasore
Hazaba harimo n'abakobwa bazunguriza ikibuno ku bagabo
Hazaba harimo n’abakobwa bazunguriza ikibuno ku bagabo
Muri iyi ndirimbo, hazagaragaramo n'abasore b'ibigango baba bateruye abakobwa
Muri iyi ndirimbo, hazagaragaramo n’abasore b’ibigango baba bateruye abakobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU