Mu ijoro rishyira uwa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2018 umugore w’imyaka 46 yafashwe ashaka gusambanya umwana w’umuhungu bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 16, ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina mu gihuru, bashyikirizwa ubuyobozi.

Yafashwe ashaka gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 14

Mu masaha y’igicuku mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2018, ni bwo humvikanye induru y’umwana w’umuhungu atabaza, maze abatabaye harimo n’irondo nyuma yo gusanga umugore ukuze n’umwana w‘umuhungu mu gihuru ngo ni ko kubashyikiriza ubuyobozi bw’ Akagali ka Runga.

Umwe wivugira ko yari mu batabaye, yemeza ko bahageze ari kumwe n’irondo bagasanga umugore we aracyambaye ubusa umwana yambaye , umugore ashaka gusambanya umwana, bari kugundagurana umwana ashaka gucika umugore maze batabara uwo mwana.

Uyu mwana w’umuhungu we ngo yatangarije ababakijije ko uyu mugore yari yamwemereye amafaranga 3,000 Frw ngo amuherekeze kuko hari n’ijoro, maze bagera ahantu hihishe agahita amufata ku ngufu.

Cyakora ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rwabicuma bwo buravuga ko aba bombi bakimara gufatwa n’irondo bashyikirijwe ubuyobozi, gusa ngo biragoranye kuko bose bashinjanya gufatana ku ngufu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rwabicuma Claire INGABIRE yavuze ko ubu abo bombi bashyikirijwe ubugenzacyaha.

Uyu muyobozi yongeyeho kandi ko abaturage bakwiye kujya bakumira abana mu tubari hataravuka ibibazo nk’ibi kubera ko aba, ngo bari babanje no gusangirira mu kabari. Ngo biteye isoni kubona umugore w’imyaka 46 yicaranye mu kabari n’umwana w’umuhungu utari uwe, uri munsi y’imyaka y’ubukure.

Mu gihe abakekwaho ibyo ngo bari gukurikirannwa n’inzego zibishinzwe, ubuyobozi buravuga ko uyu mwana w’umuhungu avuga ko afite imyaka 14 ariko bikaba nta gihamya kuko nta cyangombwa kibigaragaza kiraboneka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU