Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Imo, inkuru iri kuvugwa cyane ni iy’umusore wafatanywe abana 2 bivugwa ko yabashimuse, aho yakubitiwe ku karubanda iz’ akabwana mbere yo gutabwa muri yombi kugirango aryozwe icyaha cy’ubushimusi.

Yakubitiwe ku karubanda iz' akabwana azira gushimuta abana babiri

Uyu musore yafatanywe abana 2 abashimuse, maze abamufashe ntibazuyaza batangira kumuhata inkoni, bamukubita nk’abica inzoka nyma yo kumuta muri yombi kugirango aryozwe ibyo yakoze, n’ibyo yakoreye izi nzirakarengane z’abana.

Yakubitiwe ku karubanda iz' akabwana azira gushimuta abana babiri

Nk’uko byatangajwe n’abaturage bo muri Imo mu gace ka Owerri y’uburengerazuba, ngo uyu musore yafashwe n’itsinda ryitwa Ihiagwa Vigilante, itsinda rishinzwe kuba maso no gutanga amakuru ku bakozi b’ibyaha muri aka gace ko muri iki gihugu, nuko akimara gufatwa bamukubita nk’abica inzoka nyuma yo kumuboha.

Yakubitiwe ku karubanda iz' akabwana azira gushimuta abana babiri

Nyuma yo gukubitwa iz’ akabwana, bahise bamujyana kuri polisi kugirango hakorwe iperereza ryimbitse, abana nabo bashyikirizwa imiryango yabo.

Yakubitiwe ku karubanda iz' akabwana azira gushimuta abana babiri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU