Muri Sudani umugore witwa Noura Hussein yashyingiwe ku ngufu none yateraguye ibyuma umugabo we witwa Abdulrahman Hammad kubera gushaka kumufata ku ngufu, nyuma y’aho iwabo bamumushyingiye atabishaka afite imyaka 16.

Yashyingiwe ku ngufu none yateye umugabo we icyuma

Hashize iminsi micye uyu mugore Noura Houssein washyingiwe n’ababyeyi be ku ngufu ateraguye umugabo we ibyuma amuhoye y’uko yashatse kongera kumufata ku ngufu nyuma y’igihe kinini yari amaze atabikora, ahitamo kwirwanaho, amutera icyuma aramwica, dore ko bashakanye atamushaka.

Hussein Noura wari ugeze ku myaka 19 y’amavuko, yakatiwe igihano cy’urupfu kubera kwica uyu mugabo we nyuma y’aho abagize umuryango w’uyu mugabo banze impozamarira bahabwaga n’umuryango w’uyu mugore.

Noura Hussein yashyingiwe ku ngufu n’uyu mugabo Abdulrahman Hammad mu myaka 2 ishize, ubwo yari arangije amashuli yisumbuye, gusa bakora ubukwe ku ngufu z’ababyeyi kuko Hussein atamushakaga, ibintu  byateje umwuka mubi mu mubano wabo kugeza ubwo umugore ahisemo kwica umugabo.

Mu rukiko, Hussein yatangaje ko umugabo we yamufashe ku ngufu bwa mbere mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize, ubwo yari abifashijwemo n’umwe mu bavandimwe be, nyuma mu minsi ishize yongeye gushaka kumufata ku ngufu akoresheje icyuma, uyu mugore aza kukimwaka arakimutera aramwica.

Muri Sudani, amategeko yaho avuga ko umukobwa agomba gushyingirwa nibura afite imyaka 10 kuzamura, ndetse ko gufata ku ngufu umugore wawe babifata nk’aho atari icyaha, akaba ariyo mpamvu abacamanza bifashishije igitabo cy’amategeko ya Islam (sharia), bagahitamo gukatira uyu Noura Hussein igihano cy’urupfu, umwunganizi we ahabwa iminsi 15 gusa yo kuba yajuririye iki gihano.

Abantu benshi bumvise iyi nkuru hirya no hinoyuko yashyingiwe ku ngufu, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamaganye iki gihano ndetse bakoresha hashtag #JusticeForNoura, basaba ko igihanno cye cyavanwaho akarekurwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU