Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 I Remera mu mujyi wa Kigali, umubyeyi bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yataye umwana ku muhanda hafi ya rond Point I Remera ku Kisimenti ahita yinjira muri ruhura, nta kuzuyaza Polisi ihita itangira kumuhiga kugeza n’aho yifashisha imashini zikora umuhanda.

Yataye umwana ku muhanda yigira muti ruhurura

Pilisi icunga umutekano wo mu muhanda kuri rond-point iherereye ku Kisimenti ku muhanda ugana i Remera yabonye umugore yinjira muri ruhurura ariko amaze gutereka hasi umwana, Polisi yahise itangira kumushakisha.

Kugira ngo ibikorwa byo gushaka uyu mubyeyi wari utaye umwana ku muhanda nta gihamya ko agaruka akamufata bikorwe neza, umuhanda ugana mu Giporoso wari wafunzwe, imodoka ziri gukoresha uwerekeza Kimironko.

Yataye umwana ku muhanda yigira muti ruhurura

Benshi mu baturage bari i Remera, bamwe muri bo bavugaga ko uyu mubyeyi ashobora kuba yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, bakurikije uko babyiboneye.

Uyu mubyeyi bavuga ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe ariko kugeza ubu akaba nta rwego rwemewe na Leta rwari rwabyemeza, yafatiwe hafi na KCB muri metero nka 40 uvuye aho yinjiriye muri ruhurura.

Yataye umwana ku muhanda yigira muti ruhurura

Uyu mugore yahise ashyikirizwa inzego zibishinzwe , Polisi yahise itwara uwo mubyeyi kugira ngo isuzume impamvu yatumye yinjira muri iyo ruhurura, ubu hakaba hagikorwa iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye uyu mubyeyi gukora aya marorerwa.

Yataye umwana ku muhanda yigira muti ruhurura

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu yatangarije Igihe ko uyu mugore bikekwako ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yagize ati: “Polisi ikimara kubimenya yihutiye gushakisha uwo muntu bareba niba hari ibibazo yari afite ariko ubu ngubu yamaze gukurwamo, nyuma yo kumukuramo hagiye gukurikiranwa ngo harebwe icyatumye yinjiramo.”

Yataye umwana ku muhanda yigira muti ruhurura

Yataye umwana ku muhanda yigira muti ruhurura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU