Uwahoze ari umugore wa Ivan Ssemwanga, akaza no kuba umugore wa Diamond ariko nyuma bakaza gutandukana kuri St Valetin uyu mwaka, kubera gutandukana na Diamond ubu biri gutuma Zari akumbura nyakwigendera Ssemwanga.

Nyuma yuko Ivan Ssemwanga uwahoze ari umugabo wa Zari y’itabye Imana taliki ya 25 Gicurasi 2017 kubera indwara y’imitsi yo mu mutwe, byababaje cyane Zari wari umugore we, nubwo bari baratandukanye asigaye abana na Diamond.

Zari ukwicuza kwe kuri gutuma akumbura cyane nyakwigendera Ssemwanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo taliki 5 Gicurasi Zari yongeye gushyira ubutumwa kuri Instagram avuga ku ntimba yatewe n’urupfu rwa Ssemwanga. Yanakomoje kuri nyina [Halima Matovu Hassan] witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 20 Nyakanga 2017.

Yagize ati: “Ntibyoroshye kwiyumvisha ko umwaka ugiye gushira Imana iguhamagaye, bindi hafi nk’ejo hashize. Nta munsi washira ntabasengeye na mama. Mukomeze kuruhukira mu mahoro.”

Zari ukwicuza kwe kuri gutuma akumbura cyane nyakwigendera Ssemwanga
Zari anababazwa nuko yahise anabura nyina umubyara

Yakomoje ku ifoto ya nyakwigendera Ssemwanga mu bakimara kubyarana imfura yabo, ati: “Mu kuri, twaturutse kure. Hano Don yari ateruye Pinto (ubu ni umusore w’ibigango) […] Urakumbuwe.”

Benshi mu basubije ubutumwa bwa Zari bamukomeje bamusaba kuzaha umurage mwiza abana yasigiwe na nyakwigendera, mu bindi bitekerezo abwirwa ko atari akwiye kugirana umubano uwo ari wo wose na Diamond kandi yari afite umugabo umukunda bagombaga kwishimana akiriho.

Zari ukwicuza kwe kuri gutuma akumbura cyane nyakwigendera Ssemwanga
Dore abana yasigiwe na nyakwigendera Ssemwanga

Zari na nyakwigendera Ssemwanga babanye imyaka icumi nk’umugore n’umugabo babyarana abana batatu ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Nyuma umugore yagiranye umubano na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU