Mu kiganiro kuri Radio Kiss Fm yo muri Kenya, Zari yavuze k’ urukundo rwe na Diamond Platnumz batandukanye ku italiki ya 14 Gashyantare uyu mwaka, yemeza ko yamukundaga byimazeyo.

Zari yavuze k' urukundo rwe na Diamond Platnumz

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iyi radiyo Kiss FM, Zari yavuze k’ urukundo rwe na Diamond, avuga ko Diamond atigeze yiyubaha cyangwa ngo yitware nk’umugabo ufite umugore n’abana agomba kurerera, aho yagize ati: “Naramukundaga cyane buri wese yari abizi,  ushobora guca inyuma umugore wawe ntibibe ikibazo, ariko iyo bigeze ku kutamwubaha nibwo biba birebire, numvise icyubahiro cyanjye cyaragiye hasi cyane.”

N’agahinda kenshi, zari yakomeje agira ati: “Diamond yitwaraga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuburyo n’abana ubwabo byari kuzatuma bakura batubaha abagabo. Naribajije nti kuki ngomba kureka ibi bigakomeza kuba? Abana banjye bateshejwe icyubahiro ku mbuga nkoranyambaga, bari bameze nk’aho batagira se. Njye nk’umubyeyi naribazaga nti kuki nakomeza kubaho gutya abana banjye bakabaho gutya? Abana bari kuzakura batazi kubaha ababyeyi? Nahisemo kurangiza umubano wanjye nawe kubw’abana banjye nanjye, ku buryo imbere yabo bazakura bazi kubaha ababyeyi, niyo mpamvu nagiye.”

Zari yavuze k' urukundo rwe na Diamond Platnumz

Zari yakomeze avuga ko adakumbura kubona Diamond imbere ye cyane ahubwo aba yifuza ko baba bari kumwe nk’ababyeyi barera abana babo. Ati: “Njya nifuza ko twaba turi kumwe nk’ababyeyi, naramukunda ariko hari ikintu umugore atakwihanganira iyo bigeze ku kumuca inyuma warangiza ntumwubahe, biba ikindi kintu cyo kurundi rwego. Diamond ni umuntu mwiza, njye nawe twagize ubuzima bwiza, twabaye mu buzima bwiza, dufite abana beza.”

Zari yabajijwe niba abana bagitekereza kuri se mu buzima bwabo bwa buri munsi asubiza agira ati: “Iyo bakoze akantu keza mbashima mbabwira ko bakoze neza nka se.”  Gusa ngo  kuba adahari bituma batekereza kure ndetse bakemenya n’inshingano zabo.

Zari yavuze k' urukundo rwe na Diamond Platnumz

Diamond yakunze kugarukwaho cyane mu bitanagazamakuru  no kumbuga nkoranyambaga avugwaho gutera inda abakobwa batandukanye nka Hamisa Mobeto n’abandi, ikindi kandi uyu musore yagiye agarukwaho cyane aho yagiye agaragara yahuje urugwiro n’abandi bakombwa, ibintu umugore uwo ariwe wese atakwishimira kubona ku mugabo we bafitanye abana baba bagomba kurera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU