Hari aba President ku mugabane wa Africa bafite indege zihenze kurusha iza bagenzi babo mu bihugu 54 n’abakuru b’ibihugu bayo,ni ndege zitwara abantu bake zamenyekanye nka private jet.

Benshi mu batuye ibihugu by’uburengerazuba bw’isi bibwira ko umugabane w’Africa ariwo utuwe n’abantu bakennye cyane mu isi bibwira ko n’indege z’abayobozi ba Africa ari iz’agaciro gato cyane gusa sibyo kuko bamwe bayobozi bayobora uyu mugabane bagenda muri za rutemikirerere zifite ubudahangarwa n’koranabuhanga kabuhariwe kandi ziranahenze mu buryo bwatubgura abatari bake,kuko bamwe mu bayoboye Africa batunze indege zihenze zabo bwite zizwi nka Private Jet.

Aba President bafite indege zihenze muri Africa.

1.Indege ya President wa Angola.

Izina ry’indege y’umukuru w’igihugu cya Angola yitwa Embraer ERJ-135,ikaba yarakozwe n’uruganda rwa Embraer S.A, iyi ni indege igura amafaranga asaga million 16 z’amadolari ya amaerika.iyi ni indege ishobora kugendera ku muvuduko wa kilometro 834 ku isaha.

2.Indege ya President wa Africa y’epfo.

Indi ndege iza ku rutonde rw’eshanu mu zihenze kurusha izindi mu z’Abayoboye uyu mugabane harimo indege y’umuyobozi uyobora igihugu Nelson Mandela yaharaniye ubwigenge n’indege ifite izina rya C135,iri mu ndege zishoboye guhangana n’ihinduka ry’ikirere kurusha izindi kuri uyu mugabane wa Africa.

3.Indege y’umukuru w’igihugu cya Ghana.

Iyi iri mu ndege zifite moteri eshatu kabuhariwe ziyifasha kuba yabasha kugenda ibirometero birenga ibihumbi icyenda ikinyamakuru cyo muri Ghana giherutse kwandika ko ifite agaciro ka million 37 z’amadolari ya Amerika.

4.Indege y’umukuru w’igihugu cya Algeria.

A340-500 niryo zina ry’indege y’igihugu cy’umukuru w’igihugu cya Algeria nayo ikaba iza muri 5 zihenze cyane kurusha izindi muri Africa, ifite ubushobozi bwo kuguruka amasaha 14 ntaho ihagaze kandi ikaba yanatwara abantu basanga 150 ntigire ikibazo na kimwe.

5.Indege y’umwami wa Maroc.

Indege y’umwami wa Marocc niyo ihenze cyane kurusha indege z’abandi ba President bose bo ku mugabane wa Africa, kuko igura akabayo million 450 z’amadolari ya Amerika ni iyo mu bwoko bwa Boeing ifite izina rya Boeing 747-400.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU