Nyuma y’amezi agera kuri 4 Zari Hassan na Diamond Platnumz batandukanye, benshi batangiye kwibaza niba urukundo hagati yabo rwaba rukiriho nyuma yo kongera kugirana ibihe byiza, aho zari yakiriye impano zihenze za Diamond.

Abafana batangiye kwibaza niba Zari agiye gusubirana na Diamond

Mu byumweru bishize nibwo amakuru anyuranye yacicikanaga hirya no hino y’ibibazo by’urudaca byarangwaga mu muryango wa Diamond Platnumz, kugeza naho Mama Dangote ariwe nyina wa Diamond yavugaga ko Zari Hassan ariwe mugore mwiza abona akwiriye umuhungu we, Diamond Platnumz.

Zari na Diamond batandukanye ku italiki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana  (Saint Valentin), bivugwa ko kuva icyo gihe batongeye kubonana, mu minsi ishize Diamond akaba yarashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise Iyena, ayo mashusho akaba agaragza Zari na Diamond bakora ubukwe. Kuri ubu abafana ba Zari bakaba batiyumvisha ukuntu umuhanzi Diamond yageze muri Afurika y’Epfo kureba uwahoze ari umugore we, bakaba bongeye kugaragara bari kumwe bahuje urugwiro.

Abafana batangiye kwibaza niba Zari agiye gusubirana na Diamond
Zimwe mu mpano zihenze zari yahawe na Diamond

 

Diamond yaje yitwaje impano zihenze yari avanye mu ruzinduko yari yagiriye London mu Bwongereza aho yari yitabiriye igitaramo cya One Africa Music Festival, bivugwa ko Zari yabyishimiye, aho yabishimangiye muri aya magambo: “Oh zawadi, ndiooo si am a good woman who deserves all good things. Mwache umbea bana. Ata zako ntapokea tu. Keep calm.”

Abafana batangiye kwibaza niba Zari agiye gusubirana na Diamond
Zimwe mu mpano Diamond yahaye Zari

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU