Mu mpera z’iki cyumweru Tariki ya 09 Kamena 2018, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Car Free Zone hategerejwe igitaramo cya European Street Fair kizahuriramo abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Ibi birori bya European Street Fair byahariwe kwishimira no kwizihiza ibyiza by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union), aho muri iki gitaramo aba ari umwanya mwiza wo gusobanura imikorere ya Ambasade z’ibihugu biwugize.

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kigiye kubera mu mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho biteganyijwe ko hazaririmbamo abahanzi nka Jay Polly, Dream Boyz, Bruce Melody, Angel Mutoni, Weya Viatora, Abanyeshuri biga ku Nyundo hamwe na Dj Toxxky uzaba arimo kuvanga imiziki.

Muri uyu mwaka, Ibi birori bizabera muri Car Free Zone mu mujyi rwagati
Muri uyu mwaka, Ibi birori bizabera muri Car Free Zone mu mujyi rwagati

Ibirori bya “European Street Fair” byaherukaga kubera mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Gicurasi 2017, Icyo gihe byarabereye mu marembo ya Stade Amahoro i Remera, bikaba byararirimbyemo Riderman, Charly na Nina ndetse na Yvan Buravan.

European Street Fair yitabirwa n'abantu b'ingero zose
European Street Fair yitabirwa n’abantu b’ingero zose
Kwinjira biba ari ubuntu muri ibi birori
Kwinjira biba ari ubuntu muri ibi birori

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU