Ibitaramo by’irushanwa rya Muzika riruta ayandi murwa Gasabo { Primus Guma Guma Super Star 8} rirakomereza mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’iburengerazuba mu mpera z’iki cyumweru kuya 30 Kamena 2018.

Iki n’igitaramo cya Kane kije gikurikira ibyabereye mu turere nka Gicumbi, Musanze na Huye, ndetse n’ibitaramo byo kwiyamamaza bizwi nka Mini Road show byabereye Kabuga, Nyamata no kuri Base.

Rubavu ni kamwe mu turere dushya cyane mu kijyanye n’ibitaramo, cyane ko usanga hari umubare nyamwinshi w’abakunzi b’umuziki biganjemo n’abambutse umupaka bavuye Congo baje kwihera ijisho uko abahanzi nyarwanda bitwara imbere y’abakunzi babo.

Ibitaramo by'irushanwa rya PGGSS8 birakomereza i Rubavu mu mpera z'iki cyumweru
Ibitaramo by’irushanwa rya PGGSS8 birakomereza i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru

Umunyamakuru wa Touchrwanda yaganiriye na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda, ndetse na bamwe mu baturage batuye I Rubavu basanzwe bakurikirana bya hafi umuziki nyarwanda maze batubwira abahanzi bashobora kuzatungurana cyane muri aka karere, n’impamvu aribo bashingiyeho.

Ku ikubitiro, Christopher na Bruce Melody nibo bashyizwe imbere bitewe nuko aba bagabo babiri aribo barimo guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa, dore ko no mu tundi turere bari babashije kuza imbere y’abandi bose, bityo ngo na Rubavu kuri bo nta kizahinduka.

Undi muhanzi waje ku mwanya wa Gatatu mu bitezweho gutwika ni Abayizera Marie Grace {Young Grace} kuko ari umwana w’I Rubavu, ahafite umubare mwinshi w’abazaba bamushyigikiye.

Umuturage uba I Rubavu yatubwiye ko Queen Cha nawe yabonye basigaye bamukunda cyane. Abandi nabo bashimangiye ko Uncle Austin na Mico The Best usanga ahanini bakunze gukubana cyane mu kwishimirwa n’abafana nubwo aba Atari benshi cyane.

Bruce Melody ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS8
Bruce Melody ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS8
Christopher nawe ari kurya Isataburenge Melody
Christopher nawe ari kurya Isataburenge Melody
I Rubavu ni iwabo wa Young Grace, bityo agomba gushyigikirwa cyane
I Rubavu ni iwabo wa Young Grace, bityo agomba gushyigikirwa cyane
Umuturage w'I Rubavu yatubwiye ko abaturage barimo kwiyumvamo Queen Cha cyane
Umuturage w’I Rubavu yatubwiye ko abaturage barimo kwiyumvamo Queen Cha cyane
Mico The Best nawe kuri Afro Beat ye ahagaze bwuma
Mico The Best nawe kuri Afro Beat ye ahagaze bwuma
Uncle Austin yaranzwe no gutungurana cyane muri Guma Guma, Bityo na Rubavu ashobora gutungurana
Uncle Austin yaranzwe no gutungurana cyane muri Guma Guma, Bityo na Rubavu ashobora gutungurana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU