Abahanzi babarizwa muri Touch Entertainment aribo Eesam ndetse na Niyorick bafatanyije n’umuraperi Amag The Black bagiye gutaramira mu karere ka Ngoma ho mu ntara y’iburasirazuba.

N’igitaramo cy’uburyohe cyo kumurika indirimbo nshyashya z’aba bahanzi cyane cyane iyitwa “Windiza” Eesam aherutse gukorana na Mico The Best, iyi akaba ari nayo mpamvu iki gitaramo cyiswe “Windiza Tour.”

Abahanzi babarizwa muri Touch {Eesam na Niyorick} batangarije Touchrwanda ko biteguye kuhaseruka neza, ndetse no ku ruhande rwa Amag The Black nawe ngo ntakibazo na kimwe afite.

Abahanzi bo muri Touch Entertainment hamwe na Amag The Black
Amag The Black, Eesam, Niyorick na B Pac baratamira i Ngoma

Uretse aba bahanzi bavuzwe haruguru, Hazanaririmbamo abandi bahanzi barimo B Pac n’abandi benshi. Kwinjira bizaba ari inoti y’igihumbi (1000), bikaba bizabera ahitwa “Ubumwe Bar Night Club” kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 29 Kamena 2018 ku isaha ya Saa kumi nebyiri kugeza mu rukerera.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Ubumwe Bar Night Club kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 29 Kamena 2018
Iki gitaramo kizabera ahitwa Ubumwe Bar Night Club kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 29 Kamena 2018

KANDA HANO UREBE WINDIZA YA EESAM NA MICO THE BEST

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU