Hariho Ubukwe bumwe na bumwe busiga bwanditse amateka ku Isi bitewe n’imitegurire yabwo, Amazina y’ababukoresheje, ubukwe buhenze nk’akayabo k’amafaranga atagira ingano aba yabushowemo.

Ubukwe buherutse kuvugisha abantu ku Isi, nubw’Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry uherutse kurushingana na Meghan Markle mu kwezi gushize kwa Gicurasi.

Mu bakinnyi bakomeye ku isi, harimo abagiye bakora ubukwe buhenze cyane bugasiga byanditse amateka, nkuko bigaragara muri iyi nkuru twabateguriye.

Hariho abakinnyi bakoze ubukwe bwandika amateka ku Isi
Hariho abakinnyi bakoze ubukwe bwandika amateka ku Isi

5. Ubukwe bwa Samuel Eto’o na Georgette Tra Lou

Ubukwe bwa Samuel Eto’o na Georgette Tra Lou bwashowemo agera ku bihumbi $650,000 by’amadorali.

Image result for Samuel Eto’o na Georgette Tra Lou wedding

4. Ubukwe bwa Ashley na Cheryl Cole

Umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Chelsea, Ashley Cole yakoze ubukwe n’umukunzi we Cheryl Cole bukaba bwaratwaye agera kuri $1 million.

Image result for Ashley na Cheryl Cole wedding

3. Ubukwe bwa David na Victoria Beckham

Ubukwe bwa David na Victoria Beckham bwabereye ahitwa Luttrellstown Castle mu mujyi wa Dublin, bukaba bwarashowemo agera kuri $1.5 million.

Image result for David and Victoria Beckham wedding

2. Ubukwe bwa Lionel Messi na Antonio Roccuzzo

Ubukwe bw’umukinnyi Lionel Messi n’umukunzi we Antonio Roccuzzo bwashowemo arenga $5 million.

Image result for Lionel Messi na Antonella Roccuzzo wedding

  1. Ubukwe bwa Wayne Rooney na Coleen McLoughlin

Wayne Rooney ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakoze ubukwe buhenze cyane, ni nyuma yuko ubukwe bwe na Coleen McLoughlin bushowemo agera kuri $8 million.

Image result for Wayne Rooney na Coleen McLoughlin wedding

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU