Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Uganda batangaje impamvu bahisemo Zari {Wahoze akundana na Diamond} kuzaba umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Uganda 2018.

impamvu bahisemo Zari
Zari aherutse gushyirwa muba Judge ba Miss Uganda

Irushanwa rya Miss Uganda ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2016, Icyo gihe umwari witwa Leah Kagasa niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda agaragirwa n’ibisonga bibiri ari byo Charlotte Kyohairwe na Ritah Ricky Mutoni.

Mu minsi ishize nibwo abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko Zari Hassan azaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka {Judge} muri Miss Uganda 2018.

Kuri ubu, aba batangaje ko impamvu bahisemo gutumira uyu mugore w’icyamamare muri ibi birori ari mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kugira igihombo runaka, kuko ngo abaturage benshi bazagura amatike ku bwinshi bararuwe na Zari.

Zari arakunzwe cyane muri East Africa
Zari arakunzwe cyane muri East Africa

Gutora Nyampinga wa Uganda bizaba kuwa 10 Kanama 2018 muri Kampala Serena Hotels. Uzaba Miss Uganda azanahagararira iki gihugu mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU