Abaturage bo mu Akagari ka Musamu ko mu Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bavuga ko ubu ntaho gukorera Siporo bafite, cyane iyo gukina umupira w’ amaguru bitewe n’ uko ikibuga bakiniragaho mu minsi ishize cyahinzwemo imyaka inyuranye.

Abaturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko ntaho gukorera Siporo bafite

Aba baturage bo mu Ruhango by’ umwihariko abo ku Musamu bavuga ko kugira ngo bagere aho bashobora gukinira umupira bibasaba gukora urugendo runini bakahagera bananiwe ku buryo bifuza ko basibizwa iki kibuga.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko iki kibazo cyo kuba aho aba baturage bakiniraga umupira hasigaye hahinzemo imyaka bukizi ariko ngo hakaba harahinzwe na nyiraho dore ko ngo yabibugaragarije mu byangombwa by’ ubutaka atunze.

Icyakora ubu buyobozi bwizeza aba baturage ko bugiye gufatanya n’ izindi nzego bugakurikirana iki kibazo.

Mu rwego rwo kugira ngo kwidagadura bidahagarara kuri aba baturage, ubuyobozi bwabo bubasaba ko mu gihe ikibazo cy’ iki kibuga kitarakemuka, aba baturage bo mu kagari ka Musamo bifuza gukina umupira w’ amaguru baba bifashisha icy’ ishuri ribanza rya Musamu cg ibyo mu tundi tugari twegeranye n’ aka kagari.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU