Abayobozi b’Akarere ka Nyaruguru bisobanuraga ku Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa leta (PAC) ku makosa y’imicungire mibi mu mutungo wa Leta yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri raporo ye ishize.

Abayobozi b'Akarere ka Nyaruguru babeshye PAC irabafata

Poste de santé ya Yanza mu murenge wa Ruheru yubatswe ihenze Leta ariko ntiyakoreshwa kandi yaruzuye, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko yabwiye abagize PAC ko ubu ikora.

Habitegeko ati “Ubu irakora, ikibazo cyari cyarabayeho ni imiyoborere y’ikigo nderabuzima cya Ruheru cyagombaga kuyireberera cyari gifite abakozi bacye. Ariko ubu irakora nta kibazo.”

Abayobozi bagize PAC bahise bagaragaza uburakari, bati “Ni ukubeshywa bwa kabiri.” Ubwa mbere bagiye hano Ruheru ngo babakinira ‘ikinamico’ bagaragaza ko iyi poste de santé ikora kandi idakora.

Abayobozi b'Akarere ka Nyaruguru babeshye PAC irabafata

Depite Cecile Murumunawabo ati “Njyewe igisubizo muduhaye kirambabaje. Banyakubahwa ikintu cyo gutekinika ni amahano ariko iyo utekinika mu buzima mumfashe kubishakira izina. Twavuye ku karere mutubwira ngo irakora muragenda murayitwereka. Jyewe burya navuyeyo ngirango ni abatekinisiye bagutekinitse Mayor none namwe muradutekinitse.”

Ngo bagezeyo basanze bahakoropye hari umuntu bambitse nk’umuganga n’udukarito nka tubiri turimo imiti nta kindi kintu gihari, abaturage nibo babwiye abadepite ko bababeshye.

Hon Murumunawabo ati “Twarikanze turabaza ngo ,none abaje kwivuza barembye batarakirwa bicara he? Abaturage bavugira rimwe inyuma ngo aha ntihigeze hakora kugeza n’ubu turacyagenda rwa rugendo tujya kwivuza.”

Abadepite bavuze ko ari ibikorwa bigayitse kandi bituma n’abaturage babatakariza ikizere kuko ngo akenshi baba ari indorerwamo ku baturage.

Depite Munyangeyo yagize ati: “ Ariko ubwo urumva Mayor umuturage ikizere yakongera kukugirira ari ikihe mu byukuri? Uraje uramwerekanye mumeze nk’abakina ikinamico ku bantu baje kureba ibibazo by’igihugu! Ukina theatre n’abaturage bawe?Mukinisha abaturage atari namwe hagati yanyu nibura?”

Arakomeza ati: “Ni wowe munyakuri, ni wowe rugero nk’umuyobozi umuturage agiye kugenderaho. Agendera mu kuri yubaha za ndangagaciro z’abanyarwanda, yubaha ubupfura bw’abanyarwanda none ubupfura bubaye ibinyoma?”

Depite Karemera Jean Thierry we yavuze ko byagaragaje ibyo basanzwe bakora, ndetse no muri raporo zindi batanga. Ati:“ Badukinnye umukino. Ubwo niwo basanzwe bakina n’abaturage no mu zindi gahunda, nicyo twahakuye.”

François Habitegeko yavuze ko icyo gihe ubwo abadepite babeshywe nawe yabeshywe. Yagize ati “Mu byukuri yenda nshobora kubeshywa nanjye nkabeshya, ariko ntabwo nabeshya abadepite mbigambiriye. Iriya Poste de santé babonye ko idakora kandi niko byari bimeze.”

Abayobozi b'Akarere ka Nyaruguru babeshye PAC irabafata

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Yves Mungakuzwe yavuze ko yari asanzwe azi ko idakora ariko ngo igihe abadepite bahajyaga we ngo yari azi ko yatangiye gukora. Yabisabiye imbabazi avuga ko agiye kujyayo akabikurikirana kuko ngo n’ubu ntikora nkuko bikwiye.

Hon Juvenal Nkusi uyobora PAC yagaye aba bayobozi ko babeshye abadepite bakanabeshyera abaturage bazanye ngo ‘bashushanye’ abadepite ko ibintu bigenda neza. Hon Karenzi Théoneste umwungirije yavuze ko ‘gutekinika’ hejuru y’ubuzima bw’abantu atari ikosa ahubwo ari icyaha gikomeye.

Yagize ati: “iki kibazo n’abakigizemo uruhare muzabikorere raporo yanditse igaragaza n’ingamba bafatiwe muyiduhe. Ibintu nkibi ntabwo bishobora kwemerwa kuko ni icyaha gikomeye. Urabeshya inzego z’igihugu, uzibeshya mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu?”

Iyo poste de santé yubatswe mu murenge wa Ruheru yuzuye mu mwaka ushize itwaye 27 935 771Frw.

Leave a Reply