Mu mudugudu wa Murindi akagari ka Mubuga mu murenge wa Butaro aharimo kubakwa Kaminuza ya Global Health Equity bivugwa ko ari ishami rya Havard University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika abaturage baho babuze ingurane bemerewe.

Abo mu murenge wa Butaro barasaba kwishyurwa amafaranaga y'ingurane

Abari batuye mu mudugudu wa Murindi akagari ka Mubuga mu murenge wa Butaro n’abandi bari bahafite ibikorwa bavuga ko hashize imyaka ibiri bategetswe kuhimuka bagasezeranywa guhabwa ingurane ariko ngo barazitegereje amaso ahera mu kirere.

Abo baturage kandi bavuka ko kuba baravanwe mu byabo igitaraganya batanishyuwe byatumye bamwe bajya gukodesha amazu yo gucumbikamo, abandi bagorwa no kubona amasambu yo guhingamo dore ko abenshi basanzwe batunzwe n’ubuhinzi ibyo bavuga ko byatumye kuri ubu bari mu buzima butaboroheye na gato.

Abo mu murenge wa Butaro barasaba kwishyurwa amafaranaga y'ingurane

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Burera kuri iki kibazo ntibyadukundira kuko inshuro zose twahamagaye umuyobozi w’aka karere kuri telephone ye igendanwa atigeze ayitaba, icyakora guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney we yavuze ko nawe amaze iminsi mike amenye iki kibazo akibwiwe n’abaturage kuko atigeze agihabwa muri raporo agezwaho n’abayobozi, agasezeranya abo baturage ko agiye kugikurikirana akamenya intandaro yo kutishyurwa kwabo kuko ngo ubundi uyu mushinga ujya gutangira wari ufite amafaranga ahagije ku buryo nta muturage wakabaye yarasigaye atishyuwe.

Abo mu murenge wa Butaro barasaba kwishyurwa amafaranaga y'ingurane

Nubwo abari batuye kuri ubwo butaka burimo kubakwaho kaminuza bose basabwe kuhava n’inzu zabo zigasenywa, siko hose haratangira gukoreshwa ibituma abaturage bavuga ko bitari ngombwa ko bakurwamo igitaraganya bataranishyurwa, ariko kandi abandi bakanibaza irengero ry’amafaranga bagombaga kwishyurwa mu gihe hari n’ababwiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ko amafaranga yashize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU