Mu Rwanda, hagati y’amastudio abiri ariyo Date IT ibarizwa Nyabugogo ndetse na Next Record ibarizwa Kimironko, bari gupfa Producer Waivi Sanyu watwawe na Next Record kandi Date IT ariyo yamuzanye, ikaba ishaka million 5 gusa.

Akayabo ka Million 5 nizo zirigutangwa kuri Producer Waivi Sanyu
Producer Waivi SANYU

Mu makuru dukesha izi company zombie, avuga ko uyu musore waturutse mu gihugu cya Uganda akaza gukorera umuziki we mu Rwanda, ngo yaje azanywe na studio yitwa Date IT imuzana ngo ajye yigisha umuziki muri ino company.

Studio ikorera Kimironko izwi nka Next Record yaje gutwara uyu musore aho ngo bamutwaye bamuhaye million 2, nyuma hakaza kuvuka intambara zuko uyu musore yagiye adasezeye Date IT bityo ikaba yifuza ko agaruka cyangwa se Next Record igatanga million 5 gusa kugirango imutware.

Tuganira na Boss wa Date IT yadutangarije ko Waivi Sanyu yaje mu Rwanda aribo bamuzanye gusa nyuma akaza kwibwa na Next Record. Umva amagambo yabivuzemo agira ati: “ Ngewe nashatse umwarimu wazajya wigisha umuziki muri studio yanjye nuko njya Uganda kumuzana ariko yahise agenda atwawe na Next Record, none rero mu gihe we ashaka kugaruka next record ikanga ni bampe million 5 bamutware burundu.

Akayabo ka Million 5 nizo zirigutangwa kuri Producer Waivi Sanyu

Nyuma twaje gukorana ikiganiro na Manager wo muri Next Record uzwi nka Pore nuko nawe atubwira ko, bitewe nuko Date IT ishaka amafaranga ngo yari yemeye kumuha indi million imwe yiyongera kuri ebyeri(2) bahaye Waivi zikaba 3 gusa bakaba bo bashaka million 5 gusa.

Kugeza ubu Waivi Sanyu twaramushatse ngo tumubaze ukuri kwibyo avugwaho, gusa ntitwabashije kumubona. Gusa amakuru dufite nuko Waivi Sanyu ubu yamaze kugirana amasezerano na Next Record aho ari gukorana n’abahanzi bakomeye nka; Aime Blue Stone, Sintex, Bull Dogg, Fire Man, SGT Robert, Dynamic, Niyorick ndetse n’itsinda rya Just Boyz bivugwa ko bagiranye amasezerano y’igihe kirekire.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU