Umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire , yakomoje ku rukundo ruvugwa hagati ye n’umusore witwa Arstide Gahunzire ukora muri Kina Music.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda baririmba indirimbo z’Imana {Gospel}, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Iyabivuze, Warampishe, Irakora, I Love It, I See You, Mama yakoranye n’umuraperi P FLA n’izindi nyinshi.

Aline Gahongayire yakomoje k’urukundo rwe n’umusore wo muri Kina Music
Uyu ari mu bahanzikazi bafite igikundiro mu Rwanda

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi w’umunyagikundiro  yatandukanye n’uwari umugabo we bita “Gahima Gabriel” mu buryo  bwemewe n’amategeko {Divorce}.

Nyuma yaho, byagiye bivugwa ko Aline yaba ari mu munyenga w’urukundo na Murumuna wa Ishimwe Clement bita Arstide Gahunzire, bitewe nuko inshuro nyinshi bakundaga gusohokana ndetse rimwe na rimwe bagashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu, Aline yongeye gushimangira ko nta rukundo rwihariye afitanye na Arstide, aho yashimangiye ko bombi ari nk’abafatanyabikorwa kuko ngo bakorana umunsi k’umunsi muri Kina Music.

Aba bombi byavugwaga ko bari mu rukundo, gusa barabihakana
Aba bombi byavugwaga ko bari mu rukundo, gusa barabihakana
Aline yigeze kwifuriza isabukuru Arstide, akoresha ijamba Bff risobanura Boy Friend
Aline yigeze kwifuriza isabukuru Arstide, akoresha ijamba Bff risobanura Boy Friend

Aline yavuze ko we na Arstide bubahana cyane, k’uburyo ngo umubano bubatse udashobora kuvamo urukundo rwa “Cheri Chouchou.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU