Abahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo barimo Butera Knowless, King James, Orchestre Impala ndetse n’Intore Masamba bataramiye mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambique mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Tariki ya 24 Kamena 2018.

Knowless Butera na King James bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatanu Tariki ya 22 Kamena 2018 ku isaha ya saa moya z’ijoro. Akigera i Maputo, Knowless yakiriwe n’abafana be biyise “Intwarane.”

Iki gitaramo bakoreye I Maputo cyabereye mu gace kitwa Artumae ku muhanda wa Xipamanine, kikaba cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi yiganjemo abanyarwanda basanzwe batuye muri iki gihugu.

Nkuko bigaragara ku mafoto, Knowless, King James, Orchestre Impala ndetse na Masamba bishimiwe cyane muri iki gitaramo.

Amafoto yaranze igitaramo Knowless, King James, Masamba na Orchestre Impala bakoreye I Maputo
Butera Knowless yishimiwe cyane i Maputo
King James nawe yashimishije abantu
Uku niko Butera yari yambaye
Impala yari yitwaje n'ababyinnyi ba Gakondo
Impala yari yitwaje n’ababyinnyi ba Gakondo
Intore Masamba nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Intore Masamba nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Umuhanzi wo muri Mozambique nawe yishimiwe
Umuhanzi wo muri Mozambique nawe yishimiwe
Nyuma yo kuririmba bafashe agafoto k'urwibutso
Nyuma yo kuririmba bafashe agafoto k’urwibutso

AMAFOTO: Inyarwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU