Mu mukino wa 22 wa Shampiyona utarakinwe ku gihe wahuzaga APR FC yari kairiye Police FC, umukino wari witezwe na benshi, ikipe ya APR FC inaniwe kwikura imbere ya Police FC, urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

APR FC inaniwe kwikura imbere ya Police FC

Umukino w’uyu munsi wabereye kuri stade ya Kigali, APR FC yagiye kuwukina isabwa kuwutsinda kugira ngo yambure AS Kigali umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Police FC niyo yafunguye amazamu bwa mbere, kuko umupira ugitangira ku munota wa 9, Ndayishimiye Antoine Dominique yahise atsinda igitego ku burangare bwa myugariro Nsabimana Aimable wananiwe gukura umupira imbere y’izamu.

Police FC yakomeje kurusha APR FC ndetse igenda ibona uburyo bukomeye imbere y’izamuariko ibupfusha ubusa, byatumye igice cya mbere kirangira iyoboye n’igitego 1-0 bwa APR FC, umutoza Petrovicna na bagenzi be bajya kuruhuka bakubita agatoki ku kandi, bibutsa abakinnyi ba APR FC ko bagomba guhatana kugira ngo batware igikombe.

Byatumye APR FC itangirana imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri cy’umukino, ari na ko yotsa cyane Polisi igitutu, gusa ubwugarizi bwa Polisi n’umuzamu Bwanakweri bakitwara neza, ariko ku munota wa 72 w’umukino Nsabimana Aimable yishyurira iyi kipe ya gisirikare ndetse umupira urangira APR FC inaniwe kwikura imbere ya Police FC, amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

APR FC yashoboraga kubona igitego cy’insinzi ku munota wa 90 w’umukino kuri Coup Franc yari itewe na Iranzi J. Claude, gusa umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habayeho kurarira n’ubwo iki cyemezo kitavuzweho rumwe n’abari bari muri Stade ya Kigali.

Kunganya kwa APR FC na Police FC byatumye inganya imikino n’amanota 51 n’ikipe ya AS Kigali, APR FC iguma ku mwanya wa 2 bitewe n’imikino yabahuje aho AS Kigali yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe ubanza APR FC yatsinze ibitego 2-1.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU