Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino w’ikirarane w’umunsi wa 22 utarabereye igihe, wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Police FC mu mpera z’iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

APR Fc irakina umukino na Police fc idafite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini

Ikipe ya APR FC iraba idafite bamwe mu bakinnyi bayo, nka myugariro Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Sekamana Maxime wahawe ikarita y’umutuku ubwo bakinaga n’ikipe ya Musanze FC. Aba bakinnyi bakaba batazagaragara mu mukino ikipe yabo izakina na Police FC.

APR FC imaze iminsi ikora imiyitozo kabiri ku munsi, ariko uyu munsi batangira gukora rimwe ku munsi muburyo bwo kwitegura neza ikipe ya Police fc.

APR Fc irakina umukino na Police fc idafite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini

Abakinnyi bose bameze neza, umukinnyi Mugiraneza Jean Baptista wari umaze iminsi arwaye, akaba nawe amaze iminsi arimo gukorana imyitozo n’abagenzi be. Tukaba twaganiriye nawe tumubaza uko yumva, niba azanagaragara mu mukino bafitanye na Police Fc.

APR Fc irakina umukino na Police fc idafite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini

Umukinnyi Migi akaba yatubwiye ko yumva arimo kugenda amerwa neza yagize ati:”navuwe neza byose bigenda neza ku buryo ubu numva ntakibazo mfite ndimo kumererwa neza”.abajijwe ko azakina umukino wa Police yagize ati: “Sindabimenya neza kuko turacyanafite iminsi yo kwitegura ubwo nazabikubwira mu minsi iri imbere kuko ubu haba hakiri kare”.

APR Fc irakina umukino na Police fc idafite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini

Kugeza ubu ikipe ya APR Fc niyambere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ifite amanota 50, ikurikirwa n’ikipe ya As Kigali ya Kabiri ifite amanota 48.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU