Ku munsi w’ejo kuwa gatatu i Tariki 20 Kamena 2018 mu myitozo y’umugoroba ikipe ya APR FC yakoreye ku kibuga cy’ishyorongi, nibwo abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC yashyikirije intwererano umufana wayo Jean De Dieu Ntirenganya na mugenzi we Ntibagwire veneranda bitegura gushing urugo mu gihe kirimbere.

APR FC yashyikirije intwererano umufana wayo Jean De Dieu(Gasongo)ugiye kurongora

Bakimara gushyikirizwa izo ntwererano Jean De Dieu Ntirenganya na Ntibagwire veneranda, bashimiye byimazeyo ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC ku gikorwa kiza babakoreye cyo kubashyigikira mu gihe bitegura ubukwe bwabo.

Ni nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta, umuhango wabereye mu karere ka Kayonza, Jean De Dieu Ntirenganya uzwi ku izina rya Gasongo na Nibagwire Venerande uzwi ku izina rya Sweety, bafite ubukwe ejobundi ku itariki 30 Kamena uyu mwaka wa 2018 bubere mu karere ka Kayonza.

APR FC yashyikirije intwererano umufana wayo Jean De Dieu Ntirenganya (Gasongo)ugiye kurongora

Gasongo na Sweety bati: turashimira cyane ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC ku bw’inkunga yabo baduhaye mu rwego rwo kudushyigikira kugira ngo ubukwe bwacu buzagende neza, APR n’ikipe dusanzwe dufana kandi dukunda dushimishijwe cyane n’uko natwe batuzirikanye bakaba badushyigikiye twizeye ko ubukwe bwacu buzagenda neza Imana ibaduhere imigisha myinshi.

APR FC yashyikirije intwererano umufana wayo Jean De Dieu(Gasongo)ugiye kurongora

Bashimiye umuryango wa APR FC urukundo wabagaragarije ndetse banabashimira inkunga babahaye yo kubashyigikira mu bukwe bwabo babasabira imigisha iva ku Mana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU