Ikipe ya Argentine ikubitiwe ahareba inzega n’ikipe y’igihugu ya Croatia bibana mu itsinda rya D mu mikino y’igikombe cy’Isi 2018 cyiri kubera mu gihugu cy’Uburusiya.

N’umukino watangiye ukomereye impande zombi, kuko mu gice cya mbere ikipe ya Argentine irangajwe imbere na Kapiteni Leo Messi yari yabuze aho yapfumurira ngo itsinde Croatia yari irangajwe imbere na Kapiteni Luka Modric, Ibi bikaba ari nabyo byatumye igice cya mbere kirangira ari ubusa k’ubusa (0-0).

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi avuye kumva inama z’abatoza, yagarukanye ugusatira kudasanzwe maze ku munota wa 53 Ikipe ya Croatia iba ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ante Rebic biturutse ku ikosa ry’umuzamu wamuhereje umupira mu maguru ye.

Iki gitego cyabaye nk’umusemburo w’ibindi bitego, aho Luka Modric ku munota 80 yatsinze icya kabiri ndetse na Ivan Rakitic ku munota wa 91 agatsinda icya gatatu.

Nubwo yari yakoze ibishoboka byiganjemo no kuvuna abakinnyi ba Croatia, uyu mukino ntiwayihiriye namba, bituma itsindwa ibitego bitatu k’Ubusa (3-0).

Argentine ya Messi ikubitiwe ahareba inzega na Croatia
Abakinnyi ba Argentine bongeye kubura amanota
Croatia yatsinze 3-0 Argentine
Croatia yatsinze 3-0 Argentine
Messi yarase ibitego byari byabazwe
Messi yarase ibitego byari byabazwe
Uyu muzamu yakoze ikosa atazapfa kubabarirwa n'abakunzi ba Argentine
Uyu muzamu yakoze ikosa atazapfa kubabarirwa n’abakunzi ba Argentine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU