Hariho abantu bamwe na bamwe bajya bibwira ko k’Umugabane w’iburayi cyangwa se muri Leta Zunze Ubumwe z’America hatabayo abakene, bamwe babayeho mu buzima bugoye burutwa n’umubare wa benshi mu baturage bo muri Africa {ifatwa ukundi mu mboni y’abera}.

Muri Leta ya California ho muri USA, hari umubare w’abantu benshi basigaye batuye ku muhanda, Inzu zabo n’imodoka bashyizemo ibikoresho byo mu nzu byose birimo nk’Uburiri, Aho bashyira imyambaro n’ibindi byinshi.

Umugore witwa Daniella w’imyaka 46 n’umwe mu batuye mu modoka zo ku mihanda yo muri California uhamya ko abayeho mu buzima bugoye cyane k’Uburyo nawe kubyakira ngo bijya bimugora.

Daniella aganira n’ikinyamakuru cya France 24 mu kiganiro cyitwa Inside America, yavuze ko yisanze atuye mu muhanda nyuma yo kwirukanwa mu kazi mu mwaka wa 2012.

Uyu mugore avuga ko nubwo abona amafaranga make make, ahanini ngo ashirira mu kwishyura imishahara y’umwana we, ndetse no kwiyitaho mu buzima bwabo {Aha yavuze ku bijyanye no kurya no kwambara.}

Imodoka zikomeje kugenda ziyongera umunsi k'Umunsi
Imodoka zikomeje kugenda ziyongera umunsi k’Umunsi
Daniella yituriye mu modoka
Daniella yituriye mu modoka
Iyo abyutse, ni gutya asohoka mu modoka ye
Iyo abyutse, ni gutya asohoka mu modoka ye
Muri izi modoka, haba huzuyemo imyambaro
Muri izi modoka, haba huzuyemo imyambaro
Uyu mugore w'imyaka 46 ashimangira ko abayeho nabi cyane
Uyu mugore w’imyaka 46 ashimangira ko abayeho nabi cyane
Abaturanyi ba Daniella
Abaturanyi ba Daniella

Abaturanyi ba Daniella

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU