Barack Hussein Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, azagenderera igihugu afitemo inkomoko aricyo Kenya mu Kwezi gutaha, ku wa mbere taliki ya 16 Nyakanga 2018, mu ruzinduko rw’akazi no gusura aho akomoka.

Barack Hussein Obama agiye gusura Kenya

Muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe, biteganyijwe ko Barack Hussein Obama azagirana ibiganiro na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu biro bye i Nairobi, mbere y’uko yerekeza ku gisekuru cye kiri ahitwa  K’Ogelo, mu rwego rwo gusura abavandimwe be bahatuye. Amakuru akomeza avuga ko perezida Obama ashobora no kuzabonana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Uhuru Kenyatta.

Ku munsi ukurikiraho Barack Hussein Obama azahita yerekeza muri Afurika y’Epfo, aho azatanga ikiganiro ku munsi ngarukamwaka wo kwibuka umurage Nelson Mandela yasizewo gukomeza kumenyekanisha ubwenegihugu no guhindura Isi dutuye, “Renewing the Mandela Legacy and Promoting Active Citizenship in a Changing World.”

Ikiganiro kizaba ku cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2018. umunsi umwe mbere y’umunsi mpuzamahanga wa Nelson Mandela (Nelson Mandela International Day), kibere muri Ellis Park Arena i Johannesburg.

Perezida Obama azaba aherekejwe n’abo mu muryango we.

Uru ruzinduko ruzaba ari urwa mbere Obama agiriye muri iki gihugu, kuva yava ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 20 Mutarama 2017.

Izaba ari incuro ya kane Barack Hussein Obama asuye igihugu cya Kenya. Bwa mbere hari mu 1987, ahagaruka mu 1992, mu gihe bwa nyuma ahaheruka ari muri 2015, mu ruzinduko rw’amateka yahakoreye ubwo yari muri Manda ye ya kabiri nk’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU