Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool yakiranywe urugwiro ubwo  yageraga i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2018 aho aje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa gatanu.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2018 ahazwi nka Camp Kigali nibwo hateganyiwe igitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction aho hazaba hanizihizwa imyaka 3 ishize kibera mu Rwanda.

Nk’uko bisanzwe abakunzi b’umuziki w’umwimerere bataramirwa n’abahanzi b’abanyarwanda n’abandi baba batumiwe baturutse hanze y’igihugu.

Kuri iyi nshuro hatumiwe Ringo wo muri Afurika y’Epfo wakunzwe mu ndirimbo yitwa Sondela, na Bebe Cool wo muri Uganda n’abanyarwanda nka Mani Martin na Hope Irakoze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Bebe Cool yageze mu Rwanda yakiranwa urugwiro n’abategura Kigali Jazz Junction. Bebe cool aje mbere ya Ringo nawe biteganyijwe ko agera i Kigali mu saa tatu z’umugoroba.

Bebe Cool yakiranywe urugwiro i Kigali
Bebe Cool yakiranywe urugwiro i Kigali
Uyu mugabo yakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa Love you Everyday
Uyu mugabo yakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa Love you Everyday

Mbere y’uko igitaramo kiba bazanza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Kigali Jazz Junction imaze kunyuramo abahanzi batandukanye bakomeye, barimo nka Seyi Shay, Kidumu, Neza, Zahara, Isaiah Katumwa n’abandi benshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU