Mu gihe ikipe ya Rayon sports yariri kwitegura umukino w’amateka uzayihuza n’ikipe ya APR FC bahora bahanganye, ubu Rayon sports yamaze gusezerera umutoza wayo muku Ivan Jacky Minnaert inahagarika bamwe mu batoza bari bamwungirije.

Bidasubirwaho Ivan Minnaert ntakiri umutoza wa Rayons sports.

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jackie Minnaert ntakiri umutoza wa Rayon Sports nyuma to gusezererwa kubera umusaruro utari mwiza n’ibibazo bimaze iminsi biri mu rwambariro rwa Rayon Sports

Ibi bije nyuma y’uko iyi kipe iherutse gutsindwa n’Amagaju 2-1 ari nabwo ibintu byaje kuba bibi kuko nkuko nawe yabitangarije abanyamakuru kugirango iyi kipe itware igikombe cya shampiyona biri kure nk’ukwezi. Ivan Minnaert

Nyuma y’inama yahuje abayobozi ,abatoza n’abakinnyi n’abahagarariye abafana yabereye Kimihurura ku wa gatatu tariki ya 6 Kanama , uyu mubiligi yasabwe kugarura ibintu mu buryo ariko siko byagenze kuko nyuma y’iminsi ibiri yongeye kunganya na Musanze FC 0-0.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 uyu mutoza n’abamwungirije ntibakoresheje imyitozo kuko yakoreshejwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhani.

Abatoza ba Rayon Sports bahagaritswe ku mirimo

Abatoza bungirije nabo ariko Romami Marcel na Jeannot Watakenge nabo babaye bahagaritswe by’agateganyo.

Ibi bibaye mu gihe Rayon sports yitegura umukino ukomeye uzayihuza na APR FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kanama 2018 kuri stade Amahoro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU