Ku gicamunsi cy’ejo kuwa kane tariki 7 kamena 2018 i saa cyenda z’amanywa nibwo uruganda rwa BRALIRWA rubinyujije mu imenyekanisha ry’ikinyobwa cya yo Turbo King bamuritse irushanwa ngarukamwaka ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hose rigiye gutangira.

Bralirwa yatangije irushanwa ngaruka mwaka rya Turbo King Cup guhera mu kagari

Iri rushanwa rizitwa (Turbo king Cup) rizakinwa mu bice byose byo mu Rwanda, guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni umukino utandukanye n’undi mukino w’umupira w’amaguru usanzwe, tubona ukinwa n’abakinnyi 11 ba banza mu kibuga n’abandi  7 basimbura.

Irushanwa rya Turbo King Cup, ni umukino uzajya ukinwa n’abakinnyi 7, harimo 5 babanza mu kibuga harimo umuzamu 1 wemerewe gufatisha intoki.

Bralirwa yatangije irushanwa ngaruka mwaka rya Turbo King Cup guhera mu kagari

Kugirango ikipe yi yandikishe mu irushanwa rya Turbo King Cup bisabwa kuba ari abakinnyi 7 bose barengeje imyaka 18-30 y’ubukure, nimero y’irangamuntu, nimero ya Telefone yawe, kuba uteri umukinnyi wabigize umwuga, kuba ikifite imifuniko byibuze 100 y’ikinyobwa cya Turbo King.

Buri karere kazajya kaba gafite amakipe 16 akine imikino y’amajonjora hasigare amakipe 8 azajya akina ¼ cy’irangiza ku munsi ukurikiyeho kugira ngo hamenyekanye ikipe ihagararira kamwe mu turere tubiri tw’iyo ntara.

Bralirwa yatangije irushanwa ngaruka mwaka rya Turbo King Cup guhera mu kagari

Bivuze ko buri ntara izajya iba ifite amakipe abiri yagiye aba aya mbere muri buri karere mu katoranyijwe. Ya makipe y’uturere turi mu ntara imwe bazajya bakina hagati yabo hamenyekane umwami w’intara kugira ngo azajye guhatana ku rwego rw’igihugu. Imikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu izajya ihuza amakipe atanu (5) yagiye ava mu ntara eshanu (5).

Biteganyijwe ko ikipe izagera ku rwego rw’ akarere izahabwa amafaranga  250.000frw, yagera ku rwego rw’intara igahabwa amaranga 500.000frw. Ikipe izaba iya mbere ku rwego rw’Igihugu izahabwa akayabo ka million 2.000.000frw z’amafaranga y’amanyarwanda, iya Kabiri ihabwe 500.000frw naho iya gatatu ihabwe 250.000frw.

Bralirwa yatangije irushanwa ngaruka mwaka rya Turbo King Cup guhera mu kagari

Intara y’Iburasirazuba izaba ifitemo; Kayonza (30/06/2018) na Gatsibo (07/07/2018), Iburengerazuba bazaba bafitemo; Rubavu (28/7/2018) na Rusizi (04/08/2018). Mu ntara y’Amajyaruguru bazaba bafitemo akarere ka Musanze (14/7/2018) na Gicumbi (21/07/2018) naho umujyi wa Kigali bazaba bafitemo akarere ka Gasabo (11/8/2018) na Nyarugenge (18/8/2018).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU