Niyitegeka Gratien n’umwe mu byamamare bikunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema n’Ubuhanzi, abikesha impano yihariye afite mu kwandika no gukina Film zinyuranye.

Gratien benshi bamuzi ku izina rya “Sebu” yakuye muri Film y’uruhererekane yitwa “Seburikoko,” gusa siyo yonyine yakinnye kuko afite n’izindi nyinshi yagaragayemo zanditse amateka mu Rwanda bigatuma anavanamo andi mazina nka “Sekaganda, Ngiga….”.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Sebu arakunzwe cyane mu Rwanda
Niyitegeka Gratien uzwi nka Sebu arakunzwe cyane mu Rwanda

Sebu n’umusore ukiri ingaragu w’imyaka 40 wihariye mu buhanzi, wafashe bugwate imitima ya benshi. Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, Sebu yatangaje bimwe mu biteye amatsiko bimwerekeyeho nkuko bigaragara aha hakurikira.

Ese waruziko Sebu yabaye Umwarimu?

Sebu yabaye umwarimu wa Biology, Geography na chemistry ahantu hatandukanye nko muri Fawe Girls’ School ya Gisozi, Collège St Ignace Mugina (Kamonyi) ndetse na Gs Kimironko I (Gasabo), ariko muri 2015 yahisemo kubihagarika kuko yashakaga kwimarira mu buhanzi.

Ibyo abantu bakunda kumwibeshyaho:

Sebu yavuze ko abantu bakunda kumwibeshyaho Ubusinzi n’ubuturage cyane bitewe n’ama Film akina, gusa ngo siko biri kuko hari Sebu wo muri Film na Sebu wo mu buzima busanzwe.

Abakinnyi yifuza kuzakinana nabo Film:

Aha yasubije ko aramutse akinanye Film na Mr Bean cyangwa Jackie Chan ngo byamunezeza.

Film akunda kureba inshuro nyinshi:

Uyu musore yavuze ko akunda kureba cyane Film ya “Seburikoko” kuko ngo uretse kuba yarayikinnye ari no mu bayanditse, kandi asigaye anayiyobora(Director).

Film yifuza kuba yarakinnyemo:

Aha yasubije avuga ko iyo agira amahirwe yo kuba yarakinnye muri Film yitwa “God Must be Crazy” yakinnyemo umuntu uzwi ku izina rya (Sagatwa) ngo byari kumushimisha.

Ikintu kimutera ubwoba ku Isi:

Sebu ngo aterwa ubwoba n’Ubugome buri mu bantu bo muri iyi minsi. Ikindi kintu yanga ngo kinamutera ubwoba ngo n’Inzoka.

Ikintu yifuza gukora ariko cyamunaniye:

Urebye ngo ntacyo. No gushaka ngo ntibyamunaniye, abona igihe kitaragera

Inyamaswa akunda:

Gratien yavuze ko akunda cyane inyamaswa y’Ingagi kuko ngo muri iyi minsi irimo kwigaragara neza cyane.

Mu buzima busanzwe, Gratien ngo atinya Inzoka cyane
Mu buzima busanzwe, Gratien ngo atinya Inzoka cyane
Sebu afite impano zihariye zirimo nko kuririmba no kwandika
Sebu afite impano zihariye zirimo nko kuririmba no kwandika
Uyu musore w'imyaka 40 azwiho gukina Film ziganjemo izisekeje
Uyu musore w’imyaka 40 azwiho gukina Film ziganjemo izisekeje

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU