Umuraperikazi Cardi B uri mu bafite izina rikomeye mu muziki ku Isi, yakorewe ibirori bya Baby Shower mu gihe abura iminsi mike ngo yibaruke umwana w’imfura w’umukobwa.

Cardi B ubusanzwe witwa Belcalis Almanzar ni umwe mu bahanzikazi baje nkiya Gatera mu muziki, ahita atera imbere mu buryo budasanzwe abifashijwemo n’indirimbo ze nka Bodac Yellow, Bartier Cardi, MotorSport n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Cardi B yakorewe ibirori bya Baby Shower ari kumwe n’umukunzi we Offset, bikaba byari byitabiriwe n’abakobwa benshi b’inshuti ze aho bamugeneye impano zinyuranye zizamufasha amaze kwibaruka.

Uyu mwari witegura kwibaruka umwana w’umukobwa mu minsi iri imbere, amaze igihe agaragaza ko anyotewe cyane no kwakira umwana we w’imfura.

Uyu muraperikazi yakorewe Baby Shower idasanzwe
Uyu muraperikazi yakorewe Baby Shower idasanzwe
Cardi B n'umukunzi we Offest baritegura kwibaruka umukobwa
Cardi B n’umukunzi we Offest baritegura kwibaruka umukobwa
Aba bombi bamaze igihe bakundana mu buryo buzwi
Aba bombi bamaze igihe bakundana mu buryo buzwi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU