Umuraperikazi Cardi B ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, yerekanye ko akuriwe cyane mu gihe abura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo yibaruke w’Umwana w’umukobwa.

Uyu mwari w’imyaka 25 ni umwe mu bahanzikazi baje nkiya Gatera mu muziki, ahita atera imbere mu buryo budasanzwe abifashijwemo n’indirimbo ze nka Bodac Yellow, Bartier Cardi, MotorSport n’izindi nyinshi.

Cardi B wavukiye mu mujyi wa New York amaze igihe yeruye bidasubirwaho iby’urukundo rwe n’umuraperi witwa Offset usanzwe uririmba mu itsinda rya Migos.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Cardi B yashyize hanze ifoto yerekana ko akuriwe, mu gihe asigaye igihe kitarenze ukwezi kugira ngo yakire umwana we wa mbere w’umukobwa.

Cardi B arabura igihe kitarenze ukwezi ngo yibaruke
Cardi B arabura igihe kitarenze ukwezi ngo yibaruke
Cardi B akundana n'umuraperi Offset uririmba mu itsinda rya Migos
Cardi B akundana n’umuraperi Offset uririmba mu itsinda rya Migos

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU