Itsinda rya Charly na Nina  bamaze iminsi iburayi bakora ibitaramo bitandukanye mbere yuko bitabira igitaramo mu buholandi, bishimiye gutumirwa mw’iserukiramuco nyafurika rizabera mu gihugu cy’Ububiligi I Buruseli.

Chaly na Nina bamaze iminsi iburayi batumiwe mw’iserukiramuco nyafurika mu Bubiligi

Babinyujije ku mbuga zabo nkoranyambaga aba bakobwa bamaze iminsi iburayi bari mu bihe byiza, basangije ababakurikira kuri instagram ibyishimo byinshi batewe no gutumirwa muri iryo serukiramuco nyafurika .

Nkuko ku mpapuro basangije abakunzi babo berekanye ko bazitabira Panafrican Art festival ritegurwa n’icyamamare N’Faly Kouyate  wo mu gihugu cya Guinea  rizaba kw’itariki ya 15 kamena 2018  rikitabirwa  n’ibyamamare bikomeye muri afurika nka Diwo Foutha, Alibeta, LKM, Petit Kandia, N’Faly Kouyaté, Rasmadi & Yingré n’abandi benshi bazaturuka ku yindi migabane .

Chaly na Nina bamaze iminsi iburayi batumiwe mw’iserukiramuco nyafurika mu Bubiligi

Iri serukiramuco Nyafurika  rizaba rigamije cyane gusobanurira  abana b’abanyafurika bavukiye ku mugabane w’uburayi byinshi ku muco w’umugabane w’afurika ndetse no kuwereka abanyaburayi benshi bakunda kwerekana ko bafite amatsiko yo kumenya umuco nyafurika .

Aba bakobwa Charly na Nina na Makanyaga Abdoul batangiye urugendo rw’ibitaramo tariki 5 Gicurasi 2018 mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi i Bruxelle. Tariki 11 Gicurasi bahise bataramira mu mujyi wa Lille ho mu Bufaransa mbere y’uko berekeza mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa nanone aho bakoreye igitaramo tariki 12 Gicurasi 2018. Nyuma yo kuva mu Bufaransa aba bahanzi bakomereje mu Busuwisi i Geneve tariki 26 Gicurasi 2018 ari naho Makanyaga Abdoul yacumbikiye ibi bitaramo.

Chaly na Nina bamaze iminsi iburayi batumiwe mw’iserukiramuco nyafurika mu Bubiligi

Tariki ya 2 Kamena 2018 Charly na Nina bonyine bakoreye igitaramo gikomeye i Stockholm muri Suède. Nyuma y’iki gitaramo abahanzikazi baje kunguka ikindi gitaramo kitari giteganyijwe ubwo bahagurukaga mu Rwanda bakaba barataramiye muri Finland tariki 8 Kamena 2018 bahava berekeza muri Denmark mu gitaramo cyabaye tariki  9 Kamena 2018 kibera mu mujyi wa Copenhagen..nyuma yiryo serukiramuco aba bakobwa bazakorera igitaramo  mu gihugu cy’ubuholandi mu mugi wa Amsterdam basoreze mu gihugu cy’ubudage kw’Itariki ya 26 Kamena .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU