Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru bari bamaze amezi arenga 18 bashyamirana ndetse baterana amagambo akomeye, nyuma yo guhurira biganiro muri Singapore, byarangiye bemeye gushyikirana ndetse batangaza ko bagiye kujya bahura kenshi.

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura
Donald Trump na Kim Jong Un bahura bwa mbere

Mu mafoto yasakaye hirya no hino ku isi, aba bagabo bombi bahanye ibiganza ndetse bagirana ibiganiro birambuye imbona nkubone.

Aba baperezida bahuriye kuri hoteli yitaruye yitwa Capella Resort iherereye ku kirwa cya Sentosa muri Singapore,bamaze iminota 45 baganira gusa hakoreshejwe abasemuzi nubwo bivugwa ko babikoze nkana bose bazi Icyongereza.

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

Nyuma yo guhana ibiganza imbere ya camera z’isi yose, aba bombi babwiranye amagambo yerekana ibyishimo by’uwo mwanya, aho Donald Trump yagize ati: “Formidable”, “ravi”, “honoré”, “succès”… akomeza agira agira ati: “Nous allons avoir une relation formidable.”

Kim Yong Un ku ruhande rwe yabwiye Trump ko bitari byoroshye ko bahura ndetse ibyagiye biba mbere ndetse n’amagambo yatangazwaga yari imbogamizi y’umuhuro wabo gusa babyirengagije bagahura, aho yagize ati: “Ravi de vous rencontrer M. le Président”, yongeraho ati: “Le chemin pour en arriver là n’a pas été facile. Les vieux préjugés et les habitudes anciennes ont été autant d’obstacles, mais nous les avons tous surmontés pour nous retrouver ici aujourd’hui.”

Nyuma y’ibiganiro, Trump yavuze ko yishimiye guhura na Kim bari bamaze iminsi bashyamirana, ndetse ko uku guhura bwa mbere kwabo kugiye kuba urufunguzo rwo guhura kenshi.

Biravugwa ko aba bombi bageze ku mwanzuro mwiza mu biganiro byabo ndetse ko Kim yasinye impapuro zumvikana neza zihamya ko agiye guhagarika icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi.

Nubwo Trump atavuze neza ibyari mu nzandiko Kim yasinye,yasezeranyije abantu ko ari inyandiko zifite agaciro kandi zikomeye.

Yagize ati: “Abantu bagiye gutungurwa, bagiye kwishimira ko tugiye guhagarika ikibazo gikomeyecyari gihangayikishije isi. Ndashimira nyakubahwa Kim kubera igihe cy’ingenzi twamaranye.”

Trump yabwiye umunyamakuru ko abantu bakwiriye kwishimira ibiganiro bye na Kim kuko imyanzuro bagezeho ari ingirakamaro kandi iyi ari intangiriro y’umubano wabo kuko bagiye kujya bahura kenshi.

Trump aragirana ikiganiro n’abanyamakuru mu masaha ari imbere mbere yo gusubira muri white House.

Amwe mu Mafoto ya Donald Trump na Kim Jong Un:

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

Donald Trump na Kim Jong Un bashyize barahura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU