Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa by’ibanze mu gusigasira, gushimangira urukundo no kubaka urugo rudahungabana hagati y’abashakanye, ikindi kandi imibonano mpuzabitsina ya buri munsi ikagira ibyizaizanira abayikora.

Dore impamvu imibonano mpuzabitsina ya buri munsi ku bashakanye ari ingenzi

Uretse kuba imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ari igikorwa gituma barushaho gusabana no kwegerana biruseho, burya imibonano mpuzabitsina hari indwara zimwe na zimwe irinda umuntu igihe ayikora buri munsi nkuko byemezwa n’abahanga mu bumenyi bw’imikorere n’imiterere y’umubiri wa muntu.

Twifashishije ubushakashatsi butandukanye, twakusanyije zimwe mu mpamvu z’ingenzi zigaragaza ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, by’akarusho iyo ikozwe buri munsi.

K’umugabo ibyago byo kurwara kanseri ya prostate biragabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuzima muri kaminuza ya Havard bwagaragaje ko abagabo basohora (Ejaculation) inshuro nyinshi bagabanya ibyago byo kuba barwara kanseri ifata ubugabo (prostate cancer) ku kigero cya 22%.

Birinda umuntu kurwara ibicurane n’inkorora

Nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Wilkes muri Pennsylavania, umuntu ukora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro ebyiri mu cyumweru arushaho kurekura abasirikare benshi bahangana n’indwara z’ibicurane n’inkorora.

Niba inshuro ebyiri mu cyumweru zigabanya ibyago byo kurwara ibicurane, bivuze ko uyikora buri munsi we izi ndwara zigeraho zikaba amateka.

Umuntu ahorana itoto

Burya ngo umuntu ukora imibonano mpuzabitsinda buri munsi umubiri we uhorana itoto nk’uko byemezwa n’umushakashatsi akaba n’umuganga w’indwara zifata ubwonko wo muri Scotland, David Weeks.

Uyu mushakashatsi Weeks yemeje ibi nyuma yo kwiha akazi ko kugerageza gukeka imyaka y’abagore n’abagabo 3500 baturuka ku mugabane wa Amerika n’u Burayi, nyuma akaza gusanga abo yagiye aha imyaka mike cyane kuyo bafite ari abemeza ko bakora imibonano mpuzabitsina byibura ishuro eshatu mu cyumweru.

Ku bagore ububabare mu gihe cy’imihango buragabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2000 bwagaragaje ko 9 ku 100 by’abagore 1900 bikinishaga mu gihe bari mu mihango, kugira ngo bagabanye ububabare. Kwikinisha cyo kimwe n’imibonano mpuzabitsina bituma umugore agira ibyishimo (orgasm), maze umubiri we ukarekura imisemburo ya Oxytocin na dopamine bigira uruhare mu kugabanya ububabare buterwa n’imihango.

Amahirwe yo gusama ariyongera

Ubushakashatsi bushya ku bijyanye n’ubugumba n’uburumbuke bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bitegura umubiri ku buryo umugore ashobora gusama byihuse, bivuze ko amahirwe yo gusama yiyongera.

Bigabanya umuvuduko w’amaraso no guhangayika

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005, bwagaragaje ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina bagira ubushobozi bwo kurinda ubwonko bwabo kunanirwa no guhangayika, kugabanya umuvuduko w’amaraso, ugereranyije n’abandi badakunze gukoraimibonano.

Urumva ko rero iyo bigeze ku bakora imibonano mpuzabitsina ya buri munsi, biba akarusho amaraso akarushaho gutembera neza ndetse bagatandukana n’umunaniro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU