Umuhanzi Eddy Kenzo ukunzwe cyane muri Uganda kimwe no muri Africa muri rusange yazahajwe bikomeye n’indwara imuryamishije mu bitaro igihe kitari gito.

Mu minsi ishize, nibwo Label ya Big Talent yatangaje ko Eddy Kenzo atazitabira Iserukiramico ryabereye I Wembley mu mujyi wa London mu mpera z’icyumweru gishize kubera uburwayi. Icyo gihe batangaje ko Eddy Kenzo ashobora koroherwa vuba k’uburyo azagaruka mu bikorwa bya muzika vuba na bwangu.

Ibi ariko siko byagenze, kuko Edrisa Musuuza {Eddy Kenzo} akomeje kuzahazwa bikomeye n’indwara itaramenyekana imuryamishije igihe kirekire ku bitanda byo mu bitaro byitwa Case Clinic.

Inshuti n’umuryango wa Eddy Kenzo bari kubasha kugera aho uyu muhanzi w’icyamamare arwariye, barahamya ko indwara yamufashe ikomeye ngo akeneye amasengesho menshi.

Eddy Kenzo amaze iminsi arembye bikomeye, gusa indwara ye ntago iramenyekana
Eddy Kenzo amaze iminsi arembye bikomeye, gusa indwara ye ntago iramenyekana
Abasanzwe baba hafi ya Eddy Kenzo barasaba amasengesho
Abasanzwe baba hafi ya Eddy Kenzo barasaba amasengesho

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU