Umuraperi Fireman wigize gukundwa bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo yavuye muri Gereza yo kwa Kabuga nyuma y’iminsi igera kuri 20 ahafungiye, aho yashinjwaga gucuruza ibiyobyabwenge {Drug Dealer.}

Fireman ubusanzwe witwa Uwimana Francis yamamariye mu itsinda rya Tuff Gangs, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka ‘Inkoni Izamba’, ‘Original’, ‘Urwikekwe’, ‘Sagihobe’, ‘Mama Rwanda’ n’izindi nyinshi .

Mu minsi yashize nibwo amakuru yabaye kimomo ko uyu muraperi afungiye kwa Kabuga, aho yari akurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Nyuma y’iperereza, yarekuwe nyuma y’iminsi igera kuri20 afunzwe, bitewe nuko basanze ibyaha yashinjwaga bitamuhama. Ku ruhande rwe ashimangira ko yakorewe akagambane gakomeye.

Fireman yafunguwe
Yafunguwe muri gereza yo kwa Kabuga ku Muhima

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU