Umunyarwandakazi Brenda Thandi Mbata yegukanye igihembo gikomeye mu bufaransa cy’umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo gushishikariza abagore kwihangira imirimo n’ubucuruzi.

Uyu n’umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Congo Brazaville, akaba abarizwa ku mugabane w’Iburayi ariho anakorera ubucuruzi bwe, akuriye Entreprise Eshatu zimaze kubaka izina mu bucuruzi yaba Muri Congo Brazaville, Belgique na France.

Mu bihembo ngarukamwaka bitangwa ku mugabane w’I Burayi bigahabwa abari n’abategarugori, Brenda Thandi yahawe igihembo cya GIFA D’or 2018 akesha ibikorwa bye by’indashyikirwa.

Yagihawe nk’umugore wakoze ibikorwa by’ingirakamaro harimo gukangurira abagore n’urubyiruko gutinyuka kwihangira imirimo no kubashishikariza gutinyuka umwuga w’ubucuruzi. Brenda Thandi yavuze ko yishimiye cyane iki gihembo yahawe agikesha gukangurira urubyiruko n’abagore kwiteza imbere.

Yagize “Igihembo nahawe, nagihawe nk’umunyafurika kazi wahize abandi ku mugabane w’iburayi, ni igihembo cy’icyubahiro nahawe kubera guteza imbere ibyo nkora ndetse ngashishikariza n’abagore n’urubyiruko kwiteza imbere, mbinyujije mu birori (Soire Evenementielle Brenda) nsanzwe ntegura bihuza abashoramari ”

Brenda Thandi yegukanye igihembo cy’umugore w’indashyikirwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU