Umukobwa ufite igikundiro ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, Tumukunde Gisele wiyise “Gisele NB1” aritegura kurushinga n’umusore ubarizwa muri Comite y’ikipe ya Rayon Sport, ndetse ama Tariki y’ubukwe bwabo yamaze kujya hanze.

Tumukunde n’umwari w’umunyagikundiro, wamaze gufata bugwate imitima y’abatabarika ku rukuta rwa Instagram, ndetse yagiye anagaragara mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Imyambarire ya Gisele iri mu byatumye akundwa cyane

Gisele atwite inda yatewe numwe mu bagize comite ya Rayon Sport

Gisele Tumukunde arakunzwe cyane kuri Instagram

Gisele ukunzwe kuri Instagram agiye gukora Ubukwe n’umuyobozi wo muri Rayon Sport (Amafoto)

Hashize igihe kitari gito, Tumukunde yeruye bidasubirwaho iby’urukundo rwe n’umusore witwa Zouma Matic Emmy uri mu bagize Comite y’ikipe ya Rayon Sports.

Aba bombi bahora babwirana amagambo y'urukundo ku mbuga nkoranyambaga

Urukundo na Gisele na Matic ruzwi n'inshuti zabo

Mu minsi ishize, nibwo Twabagajejeho inkuru ishimangira ko uyu mwari atwite inda ya Matic, ndetse uwatanze amakuru kuri Touchrwanda yavuze ko bari no gutegura gukorera Tumukunde ibirori bya Baby Shower.

Kugeza magingo aya, Gisele agiye kurushingana na Matic nkuko impapuro z’integuza zibigaragaza {Save The Date}. Biteganyijwe ko aba bombi bazarushinga kuya 28 Nyakanga 2018, gusa aho ubukwe bwabo buzabera ntago haratangazwa gusa tuzakomeza kubikurikirana.

Gisele na Matic bazakora ubukwe kuya 28 Nyakanga 2018
Tumukunde na Matic bazakora ubukwe kuya 28 Nyakanga 2018

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU