Umunya Tanzaniyakazi Hamissa Mobetto agiye kwibaruka undi mwana wa Diamond, bivugwa ko kuri ubu atwite inda y’umuhanzi Diamond Platnumz, ikaba igeze ku mezi atanu, akaba ari umwana wa kabiri agiye kubyarana na Diamond, usanzwe afitanye abandi bana babiri na Zari Hassan.

Zari-Hassan-Diamond-Platnumz-Pregnant-Hamisa-Mobetto
Zari Hassan, Diamond Platnumz na Hamisa Mobetto utwite

Hamisa Mobetto usanzwe afitanye umwana na Diamond, yamaze kwemeza ko kuri ubu atwite inda y’amezi atanu, akaba ari iy’uyu muhanzi Diamond Platnu, bamwe bakaba bemeza ko yaba ari nayo mpamvu yateye uyu muhanzi kugurira uyu Mobetto inzu ihenze cyane mu minsi ishize.

Hamisa Mobetto agiye kwibaruka undi mwana wa Diamond Platnumz
Hamisa Mobetto yemeje ko atwite

Ku ruhande rwa Zari wamaze gutandukana na Diamond, nyuma yo gushimira abafana be ubwo yagezaga kuri miliyoni 4 z’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, umwe mu bafana yamubajije niba hari icyo yaba azi ku bivugwa ko Mobetto agiye kwibaruka undi mwana wa Diamond, Zari amusubiza avuga ko yatandukanye n’uyu muhanzi kandi ko batasubiranye, icyo bumvikanye ko ari ugufatanya nk’ababyeyi kurera abana babyaranye.

Zari Hassan

Zari yasubije umufana we muri aya magambo: “Just to clear the air, we are not back together but have agreed on co-parenting as per my break up post that we will remain great parents to our lovely kids. Just a lil note to all our fans. We love you too.” Zari posted recently.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU