Buri mugabo wese hari uko aba yifuza kubonamo umugore we ku buryo hari ibintu ashobora gukora akaba yabibona nk’ amahano bikaba byamutera no kwirukana umukunzi we wa mbere akishakira undi mushya.

Abagore benshi bikundira kuba bari kumwe n’abagabo babasumba cyane mu burebure, atari indeshyo gusa ahubwo babarusha n’ibindi byinshi nk’amafaranga, imitungo akazi keza,icyubahiro,inshuti n’ibindi byinshi byabunganira mu mubano wabo.

Ibi bimenyetso 3 abagabo babibona nk' amahano mu rukundo

Mukobwa niba ufite bimwe muribi bimenyetso bikurikira ucungire hafi umugabo wawe

  1. Inda nini.

Niba uri umukobwa ukaba ukaba ufite inda nini cyane umenye ko abagabo bakubona nkaho uri umuntu utabakurura, tangira ukore imyitozo ngorora mubiri mbese ureme mu nda hawe haringaniye hahandi umugabo wawe yishimira kuba ari kumwe nawe.

2. Impumuro mbi ku mubiri.

Mukobwa iyi ngingo yo ni iyo kwitonderwa cyane kuko niba usibye n’umugabo cyangwa umusore mukundana n’umwana muto ntabwo yakwishimira kuba hamwe n’umuntu ufite impumuro itari nziza kuri we, akeneye wa muntu ugira isuku mu buryo bwuzuye ndetse byaba ngombwa akarenzaho na perfume kugirango arusheho kumererwa neza.

3. Isuku nke.

Isuku mu busanzwe ni ubuzima kuko ahari umwanda harangwa indwara,hakaba umwiryane ntihabe ahifuzwa kugera, ariko niba urangwa n’isuku mu buryo bwuzuye umugabo wawe azagukunda byimazeyo nk’uko iyo abanyamahanga bageze i Kigali bahishimira bakagenda bavuga ko umurwa w’u Rwanda n’abanyarwanda bagira isuku.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU