Buri bagabo bose hari uko baba bifuza kubonamo abagore babo ku buryo hari ibintu bashobora gukora bakaba babibona nk’amahano ndetse bikaba byabatera kwanga abakunzi babo ba mbere bakishakira abandi bashya.

kwanga abakunzi babo

Abagore benshi bikundira kuba bari kumwe n’abagabo babasumba cyane mu burebure, atari indeshyo gusa ahubwo babarusha n’ibindi byinshi nk’amafaranga, imitungo akazi keza, icyubahiro, inshuti n’ibindi byinshi byabunganira mu mubano wabo aari ibyatuma kwanga abakunzi babo.

1.Inda nini

Niba uri umukobwa ukaba ukaba ufite inda nini cyane umenye ko abagabo bakubona nkaho uri umuntu utabakurura, tangira ukore imyitozo ngorora mubiri mbese ureme mu nda hawe haringaniye hahandi umugabo wawe yishimira kuba ari kumwe nawe.

2. Impumuro mbi ku mubiri.

Mukobwa iyi ngingo yo ni iyo kwitonderwa cyane kuko niba usibye n’umugabo cyangwa umusore mukundana n’umwana muto ntabwo yakwishimira kuba hamwe n’umuntu ufite impumuro itari nziza kuri we, akeneye wa muntu ugira isuku mu buryo bwuzuye ndetse byaba ngombwa akarenzaho na perfume kugirango arusheho kumererwa neza.

3. Isuku nke.

Isuku mu busanzwe ni ubuzima kuko ahari umwanda harangwa indwara,hakaba umwiryane ntihabe ahifuzwa kugera, ariko niba urangwa n’isuku mu buryo bwuzuye umugabo wawe azagukunda byimazeyo nk’uko iyo abanyamahanga bageze i Kigali bahishimira bakagenda bavuga ko umurwa w’u Rwanda n’abanyarwanda bagira isuku.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU