Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 05 Kamena 2018, Umuhanzikazi Queen Cha uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, yizihije isabukuru y’Imyaka 27 ishize abonye Izuba.

Queen Cha ubusanzwe witwa Mugemana Yvonne ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline, yavutse Tariki ya 05 Kamena 1991, akaba ari imfura mu muryango w’iwabo.

Queen Cha yujuje isabukuru y'Imyaka 27 ishize abonye izuba
Queen Cha yujuje isabukuru y’Imyaka 27 ishize abonye izuba

Uyu muhanzikazi amaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano haba mu Rwanda no hanze yarwo, yifashishije indirimbo ze zirimo nka Winner, Umwe Rukumbi, Kizimyamwoto, Ishusho y’urukundo n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TOUCHRWANDA, Queen Cha yadusangije byinshi ku buzima bwe, ndetse anaboneraho kongera kwibutsa abakunzi be kumushyigikira mu irushanwa rya PGGSS8.

IKIGANIRO TOUCHRWANDA YAGIRANYE NA QUEEN CHA

Touchrwanda: Ikintu Queen Cha yakundaga akiri umwana?

Queen Cha: Yagize ati “Nakundaga gukina Football”

Touchrwanda: Ikosa yakundaga gukora akiri umwana?

Queen Cha: Simbyibuka peee gusa ni menshi kubi

Touchrwanda: Queen Cha yaba yarafite inzozi zo kuba umuhanzi?

Queen Cha: Narabikundaga cyane! Kuririmba Nizo zari inzozi zanjye.

Touchrwanda: Ikintu mubyara we Safi yamukoreye bakiri abana?

Queen Cha: Ni byinshi pe! Gusa yakundaga kunserereza cyane nkarira najya kumurega akanyihakana { yahise aseka hahaha..}

Touchrwanda: Urateganya kuzarushinga ryari?

Queen Cha: Simbizi

Touchrwanda: Waba waramaze kubona umukunzi muzabana?

Queen Cha: Aha yirinze kugira icyo avuga.

Touchrwanda: Ubutumwa wagenera abakunzi bawe?

Queen Cha: Bakomeze kunshyigikira muri guma guma bandika *733#8 na code yo mu mufuniko.

Ifoto ya kera ya Queen Cha ari kumwe na Safi Madiba
Ifoto ya kera ya Queen Cha ari kumwe na Safi Madiba
Queen Cha ahatanye muri PGGSS8
Queen Cha ahatanye muri PGGSS8

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU