Eric Cantona ni umwe mu byamamare byagacishijeho mu mupira w’amaguru ubwo yakiniraga ikipe y’ubufaransa  ndetse na Machester united mu myaka yashize , kuri ubu ni umunyarwenya ukomeye cyane  muri icyo gihugu .

Icyamamare Eric Cantona yaserereje Neymar jr ko insokozo ye imeze nka Makaroni

Mu gihe igikombe cy’isi kiri kubera mu burisiya abakinnyi bose bagize amahirwe yo kucyitabira  bakoresheje uko bashobonye bagenda bahindura uko bagaragara imbere y’abafana babo bamwe bahindura inyogosho abandi bishyiraho ibishushanyo ku mubiri  nibindi byinshi muri abo umukinnyi Neymar Jr ari mu batunguye benshi kubera  inyogosha yajyanye muri icyo gihugu.

Icyamamare Eric Cantona yaserereje Neymar jr ko insokozo ye imeze nka Makaroni

Neymar Junior ni umwe mu bakinnyi kw’isi bazwiho guhindura inyogosha buri gihe kandi ziba zibereye amaso ariko kuri iyi nshuro ubwoyageraga mu gihugu cy’uburusiya yajyanye insokozo iteye neza nk’amamacaroni..

Icyamamare Eric Cantona yaserereje Neymar jr ko insokozo ye imeze nka Makaroni

Nyuma yuko abantu benshi bavuze kuri iyo nsokozo Eric cantona nk’umunyarwenya nawe abinyujije  ku rubuga rwe rwa Instagram uyu musaza usetsa cyane  nawe yashyizeho ifoto yimennye amacaroni ku mutwe maze ashyiraho amagambo asekeje cyane agira ati :Neymar style…spaghetti al dente!” muri make yashakaga gusetsa abantu ariko anaseka iyo nyogosha ya Neymar.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU