Umuhanzikazi Cindy Sanyu ukunzwe cyane mu gihugu cy’ubugande kimwe no muri Africa y’iburasirazuba muri Rusange biravugwa ko ashobora kuba atwite, nyuma y’ifoto ye yagize hanze igatera urujijo.

Ifoto ya Cindy Sanyu yatumye benshi bacyeka ko atwite, nubwo ntacyo arabivugaho
Cindy biravugwa ko atwite, nubwo ntacyo arabivugaho

Cindy Sanyu w’imyaka 32 ubusanzwe yitwa Cinderella Sanyu, akaba ari umugandekazi wamamaye mu ndirimbo nka Run This City, Man of The Hour, Still Standing, Bikooye n’izindi nyinshi.

Uyu mugore usanzwe afite umwana witwa Amani Brunetti, biravugwa ko ashobora kuba atwite inda bitewe n’ifoto yafotorewe mu gitaramo, nubwo ku ruhande rwe ntacyo arabivugaho.

Cindy asanzwe afite umwana umwe
Cindy asanzwe afite umwana umwe

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzikazi yabwiye ikinyamakuru cya Ugbliz cyandikira muri Uganda ko Cindy nta mukunzi muri ino minsi afite, gusa ngo kuba yatwita birashoboka kuko n’umuntu nk’abandi bose.

Iyi foto yatumye benshi bacyeka ko Cindy ashobora kuba atwite
Iyi foto yatumye benshi bacyeka ko Cindy ashobora kuba atwite

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU